Icyakora, iyi gahunda ntiyakiriwe neza na bamwe mu baherwe bakomeye batuye muri California, aho benshi bahise bafata icyemezo cyo kwimukira mu zindi Leta zitabashyiraho imisoro iremereye. Mu bamaze kwimuka harimo Larry Page washinze Google na Mark Zuckerberg uyobora sosiyete Meta (Facebook), bombi bakaba bari mu bafite umutungo munini cyane ku Isi.
Ibi byatumye California ihomba amafaranga menshi cyane, kuko aba baherwe bari mu batanga imisoro minini ifasha Leta gukora ibikorwa remezo no gutera inkunga serivisi zitandukanye. Raporo zitandukanye zigaragaza ko igihombo cyatewe n'iyimuka ry'aba baherwe gishobora kugera ku gaciro kari hejuru cyane, bikagira ingaruka ku ngengo y'imari ya Leta.
Abasesenguzi b'ubukungu bavuga ko n'ubwo umusoro ku baherwe ugamije kugabanya icyuho kiri hagati y'abakire n'abakene, ushobora no gutuma abashoramari bahunga, bigateza igihombo gikomeye mu bukungu bw'aho bavaga. Ibi bituma havuka impaka nyinshi ku kamaro k'iyi misoro n'ingaruka ishobora kugira ku iterambere rirambye rya California.
Source : https://kasukumedia.com/umusoro-ku-baherwe-watumye-california-ihura-nigihombo-gikomeye/