Rosine Bazongere yasoje urugendo rw'ibilometero 160 yakoze n'amaguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime Rosine Bazongere yasoje urugendo rw'ibilometero 160 yari amaze iminsi akora n'amaguru, agamije gukangurira abantu gufasha abakobwa badafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho by'isuku mu gihe bari mu mihango.

Uru rugendo yarusoje ku Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026, ageze mu Karere ka Nyagatare, aho yakiriwe n'imbaga y'abantu benshi bari baje kumushyigikira.

Bazongere wari watangiriye uru rugendo i Kigali, yagaragaje amarangamutima menshi ubwo yageraga aho yari agiye kurusoreza.

Yakiriwe n'abaturage barimo abamotari n'abandi benshi bagaragaje ibyishimo, bamushimira umuhate n'ubwitange yagaragaje muri iyi gahunda.

Nyuma yo gusoza uru rugendo rwamaze iminsi ine, Bazongere yavuze ko nubwo umubiri we wari unaniwe cyane, umutima we wari wuzuye ibyishimo n'ishimwe.
.
Ati 'Ndishimye cyane. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo n'ishimwe. Ni nko kwibwira nti 'twabikoze'.'

Uyu mukinnyi wa filime washinze ubukangurambaga bwa 'Her Dignity', yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye, kuko hari aho yageze yumva atagishoboye gukomeza, cyane cyane ageze Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana.

Gusa yavuze ko yakomeje gusenga no gusaba imbaraga zo gukomeza, kuko yari afite intego ikomeye yo kugera ku ntego yiyemeje.

Yashimangiye ko ibyo yakoze atabifata nk'imbaraga ze bwite gusa, ahubwo ko ari imbaraga yakuye ku Mana n'abantu bamushyigikiye.

Ati 'Ububabare bwariho, umubiri warananiwe, ariko intego yari ikomeye kurusha byose.'

Uru rugendo rwahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 31, aho yahisemo kuyizihiza afasha abakobwa bahura n'imbogamizi zo kubura ibikoresho by'isuku, bikabaviramo gusiba ishuri cyangwa kubura icyizere.

Binyuze muri gahunda ya 'Her Dignity', Bazongere afite intego yo gufasha nibura abakobwa 2,000 kubona ibikoresho by'isuku byifashishwa inshuro nyinshi, ndetse no kubigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

Rosine Bazongere yasoje urugendo rw'ibilometero 160 yakoze n'amaguru, Kigali-Nyagatare



Source : http://isimbi.rw/rosine-bazongere-yasoje-urugendo-rw-ibilometero-160-yakoze-n-amaguru.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)