Umukundwa Clemence wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwizihiza ku nshuro ya mbere umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin ari kumwe n'umusore bakundana, Ibrahim Mushtaq ukomoka muri Iraq.
Uyu mukobwa wamenyekanye cyane nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yasangije abamukurikira amafoto n'amagambo agaragaza ibihe byiza yagiranye n'umukunzi we kuri uwo munsi wihariye ku bakundana.
Ibrahim Mushtaq, ukorera mu Rwanda akazi ko gufata no gutunganya amashusho, na we ntiyanyuzwe no guceceka, ahubwo yageneye Cadette ubutumwa bwuje urukundo bugira buti:
'Ntabwo uri umukunzi wanjye gusa, uri ahantu nkunda kuba. Ndagukunda!'
Urukundo rwa Cadette na Mushtaq rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z'umwaka ushize, aho bakunze kugaragara bari kumwe mu bihe bitandukanye.
Rwatangiye guhwihwiswa nyuma y'uko hari n'amafoto yasangije abamukurikira amugaragaza ari kumwe n'uyu musore mu gitaramo cy'umuhanzi Davido. Si ibyo gusa, kuko no ku munsi w'isabukuru ya Cadette, Mushtaq yari ari kumwe na we, ibintu byatumye benshi batangira gukeka ko hagati yabo harimo umubano wihariye.
Mushtaq atuye mu Mujyi wa Kigali, aho akorana n'ibigo bitandukanye mu kazi ko gutunganya amashusho, mu gihe Cadette na we yinjiye mu mwuga w'itangazamakuru, aho akorera Urban Radio.
Source : http://isimbi.rw/miss-cadette-na-mushtaq-bongeye-gutomagizanya.html