Ibyihariye ku ndirimbo nshya yomora imvune zo 'Nimuhumure' ya Zahabu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi Aline Uwera uzwi nka Zahabu y'Uwiteka yahumurije abantu anatanga inkomezi mu ndirimbo nshya 'Nimuhumure.'

Yavuze ko ari indirimbo umwihariko wayo ishobora komora abantu ibikomere.

Ati ''Nimuhumure ni indirimbo yo kururutsa imitima isobetse agahinda n'amaganya yamanutse muri njye ari nk'ubuhanuzi buhumuriza abantu no kubakomeza kuko mu miterere y'Isi usanga abantu bahura n'ibibazo bibakomereye."

"Guhabwa iyi ndirimbo Bwari uburyo bwo kubahumuriza no kubereka ko Imana ishobora byose, guhuza imibereho yabo muri iki gihe n'ubutumwa bwiza bw'ijambo ry'Imana."

Umwe mu bantu bahagarariye inyungu z'uyu muhanzi utarashatse kwivuga amazina yavuze ko kuri ubu iyi team irimo gutegura indirimbo nyinshi cyane zitunganyijwe neza mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho zanditse neza zifite icyo zihindura mu bantu bazumvise.

Aline Uwera ni umwe mu baramyi bari kuzana impinduka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Uyu muramyi ubarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba, akaba asengera mu itorero ADEPR Nyamata.

Nubwo ari mushya mu gusohora indirimbo ze bwite, si mushya mu muziki kuko yaririmbye mu makorali atandukanye, arimo Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura.

Zahabu y'Uwiteka yasohoye indirimbo nshya
Zahabu izina rye ririmo kugenda rizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana



Source : http://isimbi.rw/ibyihariye-ku-ndirimbo-nshya-yomora-imvune-zo-nimuhumure-ya-zahabu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)