Ubu se naherukaga guhoberwa gutya ryari? - Samusure akigera i Kigali (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nyarwanda nka Samusure yagarutse kuba mu Rwanda nyuma y'imyaka isaga itatu atuye muri Mozambique, aho yavuze ko yashyimishijwe n'uburyo yakiriwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026 nibwo Samusure wari utegerejwe na benshi mu bavandimwe be, inshuti yasesekaye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru akigera mu Rwanda , Samusure yagaragaje ko yari afite urukumbuzi rudasanzwe rwo kongera gusabana n'abavandimwe ndetse n'inshuti ze.

Aho yagize ati:'Nta hantu hashobora kukurutira iwanyu kuko sinzi niba hari ikindi gihugu ushobora kwinjiramo ngo ubone abantu bangana gutya bakwishimiye muri ubu buryo."

'Ndashimira Imana ko turi mu gihugu gitekanye Kandi cyiza ,U Rwa Gasabo n'ubu iyo tuza kuba turi ahantu hatari umutekano ntabwo tuba tugihagaze hano."

Yakomeje avuga ko yanyuzwe cyane n'uburyo yakiriwe ko ari ibintu bidasanzwe.

Ati "Muravuga ngo abagore bangana gutya baje kunyakira, ubu se naherukaga guhoberwa gutya ryari?"

Samusure yahungiye muri Mozambique muri Gicurasi 2023 akimenya ko uwamugurije amafaranga yakoresheje 'Makuta' muri Covid-19 yamujyanye mu nkiko ndetse yagombaga gutabwa muri yombi agafungwa.

Akimenya rero ko bisa nk'ibyamurangiranye, yagurishije ibyo yari afite abona itike y'urugendo yekerekeza I Maputo mu buryo bwamutunguye.

Samusure yagarutse mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/ubu-se-naherukaga-guhoberwa-gutya-ryari-samusure-akigera-i-kigali-video.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)