Miss Dr. Simbi Fanique Umuhoza yahawe Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu buganga yakuye muri University of Global Health Equity (UGHE).
Simbi Fanique wabaye igisonga cya Kane cya Nyampinga w'u Rwanda wa 2017, yabonye iyi Mpamyabumenyi nyuma y'uko muri 2023 yari yasoje amasomo y'Icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) muri Kaminuza y'u Rwanda.
Icyo gihe Miss Simbi Fanique yari yarangije amasomo y'ubuvuzi no kubaga abarwayi aho yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Ntabwo yahise ahagarika amaso ahubwo yahise akomereza muri University of Global Health Equity akaba rero ari mu byishimo byo kubona Masters.
Ni Impamyabumenyi yahawe tariki ya 25 Mutarama 2026 ubwo iyi Kaminuza yizihizaga imyaka 10 imaze itanga uburezi mu Rwanda, mu birori byabereye ku ishami ry'iyi kaminuza riherereye i Butaro mu Karere ka Burera, abanyeshuri 78 ni bo bahawe Impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye.
Muri uyu muhango kandi ni nabwo iyi Kaminuza yahaye Madamu Jeannette Kagame Impamyabumenyi y'Ikirenga y'Icyubahiro, ashimirwa umuhate ukomeye yashyize mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi no guharanira ko byagera kuri buri wese ntawe usigaye inyuma.
Source : http://isimbi.rw/miss-simbi-fanique-yahawe-masters-mu-buganga-amafoto.html