Intego za William Togui wagize icyo asaba abafana ba APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC, William Togui Mel yavuze ko nta ntego ze afite ku giti cye uretse gukomeza gufasha ikipe ye kwitwara neza.

Ni nyuma y'umukino w'umunsi wa 22 wa Shampiyona, APR FC yaraye itsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1.

Togui Mel watsindiye APR FC ibitego bibiri byayihesheje intsinzi, yabwiye ISIMBI ko umukino wari nk'iyindi nubwo byari byabanje kugorana.

Yavuze ko gutsinda ibi bitego "Ni ibintu byiza, bishimishije ariko icy'ingenzi ni uko twabonye amanota atatu."

Yakomeje avuga ko we nk'umukinnyi nta ntego afite zihariye uretse gufasha ikipe ye kwitwara neza.

Ati "Intego yanjye ni ugufasha ikipe, nta ntego zihariye zanjye ku giti cyanjye mfite. Intego zanjye ni uko twakomeza gukorera hamwe nk'ikipe tugatwara igikombe, ni yo ntego yanjye."

Uyu rutahizamu umaze kwigarurira imitima y'abakunzi ba APR FC, yabashimishiye uburyo bakomeje kuza kubashyigikira, abasaba gukomeza kuza ari benshi no mu mikino iri imbere.

Ati "Abakunzi ba APR FC ndabashimira uburyo bitanga bakaza kudushyigikira ku mikino yose, ntibazacike intege no mu mikino iri imbere bazakomeze kuza ari benshi."

William Togui Mel ibitego bibiri yaraye atsinze bikaba byatumye ahita yuzuza umubare w'ibitego 7 amaze gutsinda muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26.

Bikaba byaraye ifashije ikipe ye ya APR FC gufata umwanya wa 2 ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 42 inganya na Al Hilal ya mbere.

Yashimiye abafana, abasaba gukomeza kuza kubashyigikira
William Togui Mel avuga ko intego ari ukwegukana Shampiyona



Source : http://isimbi.rw/intego-za-william-togui-wasabye-abafana-ba-apr-fc-ikintu-gikomeye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)