Kapiteni wa APR FC yakomoje ku mpamvu intsinzi yari yarabuze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko kuba bari bamaze igihe badatsinda nta kintu na kimwe bari barabuze ahubwo mu mupira w'amaguru ari ko bigenda.

APR FC yari imaze imikino 4 idatsinda aho yaherukaga gutsinda Gasogi United ibitego 2-0 tariki ya 4 Gashyantare 2026.

Nyuma yanganyije na Bugesera FC 2-2, itsindwa na Al Hilal 2-0, inganya na Kiyovu Sports 1-1, inganya na Police FC 1-1 ikaba yongeye kubona intsinzi nyuma y'iminsi 23 aho yaraye itsinze Gorilla FC 2-1 mu mukino w'umunsi wa 22 wa Shampiyona ya 2025-26.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko agiye kubeshya yavuga ko hari icyo babuze, byose baba bafite ahubwo ngo ni kumwe umupira ugira ibyawo.

Ati "Ntabwo navuga ko hari ikintu tuba tubura, ibintu byose tuba tubifite, tuba twiteguye ni uko nyine ari umupira, kunganya ni ahantu hose, tuba twaje dushaka intsinzi ariko bikarangira ari byo Imana yatugeneye, turashima uyu munsi ko Imana igiye gukomeza kudufasha ngo tugere imbere ku ntego twifuza."

Niyomugabo Claude akaba yishimiye ko nyuma y'iminsi adakina aho yari amaze igihe arwaye, umukino yagarukiyeho yafashije ikipe ye kubona amanota atatu y'ingenzi bari bakeneye.

Yasezeranyije abakunzi ba APR FC ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo babahe ibyishimo babifuzaho.

Niyomugabo Claude yavuze ko nta kintu baburaga ari bimwe by'umupira



Source : http://isimbi.rw/kapiteni-wa-apr-fc-yakomoje-ku-mpamvu-intsinzi-yari-yarabuze.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)