Bavuga ko binahumura nabi mu buriri - Bahati aburira umugore we ushaka kwibagisha ikibuno #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi wo muri Kenya Bahati yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumvikana aburira umugore we Diana Marua ku bijyanye no kwiyambaza kubagwa bagamije guhindura imiterere y'umubiri by'umwihariko ingano y'ikibuno.

Nk'uko ikinyamakuru Mpasho cyandikirwa muri iki gihugu kibyemeza, ibi byabereye mu biruhuko aba bombi bari bagiriye ku mucanga w'ahitwa Bamburi mu majyaruguru y'iki gihugu, aho ibiganiro byabo byahindutse impaka zikomeye.

Bahati yavuze ko atishimiye impinduka umugore we atangiye gukora ku mubiri we karemano, zirimo gushyira ibyuma ku menyo bizwi nka braces, ndetse agaragaza impungenge ko bishobora gukomeza bikagera no ku kubagwa hagamijwe kongera ingano n'imiterere y'ikibuno bizwi nka BBL.

Yagize ati 'Iyo utangiye guhindura umubiri wawe, ntubasha kuwugarura uko wari uri. Ntabwo uri Imana. Njya numva bavuga ko BBL ishobora kugira impumuro mbi mu buriri.'

Ibi byakurikiye amagambo y'umuhungu wabo Morgan, na we wanenze gahunda za nyina zo kubagwa, avuga ko ashobora kuba nka pulasitike.

Imbarutso y'ibi yakomotse ku magambo ya Diana Marua uherutse kuvuga ko ari uburenganzira bwe kwiyitaho no kwiyongerera ubwiza uko abyifuza.

Yagize ati 'Uri umugabo, ntushobora kumva ibyo abagore batekereza. Ndi kwiyitaho, kandi niba hari icyo nahindura kikambera cyiza, nabikora.'

Ibi byakuruye impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye uburenganzira bwa Diana bwo gufata ibyemezo ku mubiri we, mu gihe abandi bashyigikiye impungenge za Bahati ku ngaruka z'izo mpinduka.

Bahati yagaragaje ko adashyikiye umugore we ku byo kwibagisha



Source : http://isimbi.rw/bavuga-ko-binahumura-nabi-mu-buriri-bahati-aburira-umugore-we-ushaka-kwibagisha.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)