APR FC yaba yabonye umusimbura wa Ishimwe Pierre? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru aravuga ko APR FC yamaze kumvikana n'umunyezamu ukomoka muri Nigeria, Olorunleke Oluwasegun Ojo ngo abe yaza gukemura ikibazo cy'izamu.

Bibaye nyuma y'uko muri iyi minsi izamu rya APR FC hagaragaramo ikibazo, ni nyuma y'amakosa ya hato na hato Ishimwe Pierre yagiye akora, bikaba byanamuviriyemo kuba yoherejwe gukorera imyitozo mu Ntare FC.

Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni uko APR FC yamaze kumvikana n'umunyezamu ukomoka muri Nigeria, Ojo ko ari we munyezamu mushya wa APR FC na we mu mashusho ye yagiye hanze yagize ati "Muraho bafana ba APR FC? Vuba duhure i Kigali."

Amakuru avuga ko uyu munyezamu mbere yo gusinya agomba kubanza gukora ikizami cy'ubuzima muri APR FC yagitsinda akaba ari bwo asinya.

Uyu munyezamu w'imyaka 30 yakiniye ikipe y'Igihugu ya Nigeria, akinira amakipe atandukanye arimo Akwa United, Sunshines Stars, Asia Warrior, Enyimba na Al Merreikh SC baheruka gutandukana muri 2025, akaba nta kipe yari afite.

Ojo umunyezamu mushya wa APR FC



Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yaba-yabonye-umusimbura-wa-ishimwe-pierre.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)