Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryavuze ko abatoza 688 ari bo basabye gutoza ikipe y'Igihugu Amavubi.
Ni nyuma y'uko rishyize hanze itangazo ryifuza umusimbura wa Adel Amrouche batandukanye tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y'umwaka ari muri izi nshingano.
Nyuma yo kubona aba batoza 688 bose bujuje ibisabwa, hakaba hagiye gukurikiraho icyiciro cy'amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n'uburambe mu gutoza amakipe y'igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n'icy'Isi.
Biteganyijwe ko uyu mutoza agomba gutoza imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe 2026 aho u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Estonia, Grenada na Kenya.
Itsinda B rigizwe na Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.
Source : http://isimbi.rw/ni-inde-uzahabwa-gutoza-amavubi-muri-688-babisabye.html