Dusenge Clenia wamamaye muri sinema nyarwanda nka Madederi yatangaje ko atajya acibwa intege cyangwa ngo yite ku magambo ashobora kumuhuza n'ingeso zo kwicuruza zivugwa mu bakobwa kugira ngo babone amafaranga.
Uyu mukinnyi w'amafilime nyarwanda yavuze ko ari inshuro nyinshi yakunze kumva abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bicara bagatondeka izina rye mu rutonde rurerure rw'abakobwa bakura amafaranga mu nzira zitazwi ndetse ntibanatinye no kwerura mu kugereranya ibyo bikorwa ku karubanda nk'uburaya.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Madederi yavuze ko nubwo bitamushimisha nk'umugore wakuye amaboko mu mufuka agahaguruka agashaka amafaranga ye ariko iyo abyumvise atajya abitaho umwanya munini cyangwa bimubabaze.
Yagize ati 'Bibaho abantu bakabivuga ariko ikintu kiba gihari abantu ntabwo wabishinga,wowe ugomba gukora ibyo ugomba gukora ntubateho umwanya wawe cyane ko uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina kandi nta nubwo wabuza abantu kuvuga, icya mbere ni uko uba uzi ukuri.'
Uyu mugore uherutse kwakirwa mu itsinda ry'abasizi ryitwa 'Ibyanzu' yakomeje ashimangira ko nyuma yo kuvugwaho aya magambo amusebya igihe kinini, kuri ubu usibye kubura amafaranga no kuba umushinga we wo kubumba amatafari akozwe muri sima yifashishwa mu bwubatsi utari kugenda neza nk'uko abyifuza nta kindi kintu cyamuca intege.
Ati 'Ahantu ibintu bigeze kuri ubu ni uko nta jambo ry'umuntu runaka ryanca intege kandi uko ryaba rimeze kose. Njyewe ncibwa intege no kuba nta mafaranga mfite cyangwa ibintu byanze mbona ubuzima bwahagaze ntafite ikintu cyo gukora.'
Ku itariki ya 29 Mutarama 2026 nibwo Madederi wamenyekanye cyane muri filime 'Papa Sava' yakiriwe mu itsinda ry'ubusizi 'Ibyanzu.' Muri Werurwe 2025 nibwo Madedeli' yasezeranye imbere y'amategeko na Rugamba Faustin wamenyekanye mu makipe ya ruhago atandukanye mu Rwanda.
Source : http://isimbi.rw/madederi-ntacibwa-intege-n-amagambo-y-ababashinja-uburaya-video.html