Abarokotse ibitero by'Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahoze ari abaturanyi ba Jean Claude Muhayimana uri kuburanishwa n'inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko yatwaraga Interahamwe zigiye kwica, bityo ko akwiye kubihanirwa kandi akanaba umutangabuhamya ku byakozwe n'Interahamwe yatwaraga.

Ni nyuma y'aho Urugereko rw'ubujurire rw'Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, rukomeje kuburanisha urubanza rw'Umunyarwanda Claude Muhayimana wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muhayimana uvuka mu Karere ka Karongi mu cyakoze ari Komine Gitesi, Perefegitura ya Kibuye akurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Umwe mu barimu bamwigishije avuga ko yamubonye inshuro eshatu atwaye Interahamwe zigiye kwica Abatutsi. Uwo asanga Muhayimana yakabaye umwe mu batangabuhamya kuri Jenoside.

Ati 'Nubwo yabatwaraga atafatanije na bo yakagombye kuba ari umwe mu batangabuhamya, bagaragaza abantu bagiye mu bitero bakaba bararimbuye abantu. Naramubonye njyewe ubwanjye ajya Nyamishaba atwaye iyo modoka ya Bosco Nkundunkundiye ya Daihatsu, yarimo Interahamwe zigiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Nyamishaba'.

I Nyamashaba hari ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n'ubuhinzi n'amashyamba, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hahungiye Abatutsi benshi bahizeye amakiriro Interahamwe zirimo n'izajyanywe na Muhayimana zirahabasanga zirabica, abenshi zibata mu Kiyaga cya Kivu.

Umwe mu barokokeye i Nyamishaba wakoranaga n'umugore wa Muhayimana avuga ko azi neza uyu mugabo ndetse ko yamubonye atwaye imodoka yajyanye Interahamwe kwica Abatutsi i Nyamishaba.

Ati 'Muhayimana ndamuzi 100/100 kuko yigaga mu mwaka niga mu wa kane w'amashuri abanza ku Ruganda, n'iwabo ndahazi. Yaje i Nyamishaba atwaye abajandarume, asubirayo azana Interahamwe, ndabyibuka hari mu gitondo'.

Yavuze ko izo Nterahamwe yazikuraga mu Mujyi wa Kibuye, kuko mbere yo kujya kwica zabanzaga guhurira ahitwa kuri PeteroRwanda zigakora inama.

Ati 'Mbere yatwaraga imodoka ya Hilux itukura ariko icyo gihe yatwaraga imodoka ya Daihatsu ya Bombobombo, (Nkundunkundiye). Imodoka yaje atwaye yari ipakiye no hejuru itabasha kugenda. Abajandarume bahise batangira kuturasa, Interahamwe zari zitwaje intwaro gakondo, zitangira gutemagura ziroha mu Kivu'.

Umujyi wa Kibuye urimo inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe kuri site ziciweho Abatutsi benshi. Nyamishaba, Gatwaro, Home Saint Jean, no kuri Paruwasi Gatorika ya Saint Pierre. Abatangabuhamya bavuga ko aho hose Jean Claude Muhayimana yahajyanye Interahamwe azitwaye mu modoka.

Umuturanyi we uvuga ko Muhayimana yajyaga mu nama zo gutegura aho bagiye kwica, amusaba ko yagaragaza ukuri.

Ati 'Twifuza ko yagaragaza ukuri, ntace ku ruhande ku byabaye muri Jenoside, kuko u Rwanda rwacu rwiteguye gutanga imbabazi. Turasaba ubutabera'.

Tariki ya 16 Ukuboza 2021, urugereko rubanza rw'iremezo rw'Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Muyahimana ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy'imyaka 14 nyuma yo kwemeza ko yatwaraga Interahamwe.



Source : https://rushyashya.net/abarokotse-ibitero-byinterahamwe-muhayimana-uri-kuburanira-i-paris-batanze-ubuhamya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)