Umuhanzi w'umunyabigwi wanditse izina muri Afurika ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone yafunguye Radio i Burundi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ubu yamaze gufungura Radio izajya ivugira mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi yise "Chameleone FM Bujumbura."
Yashyizeho amashusho arimo ikirango cy'iyi Radio gikozwe mu ishusho ry'Urunyaruvu, amajwi yumvikanamo inyuma avuga ko izajya ivugira muri 94.9 FM.
Iyo urebye usanga uyu murongo wari ufitwe n'indi radio yitwa Black FM, ashobora kuba yaraguze umurongo wayo nubwo nta makuru menshi ajyanye nabyo arajya hanze.
Jose Chameleone akaba kuva mu mwaka ushize yaragiye asura u Burundi cyane kubera uyu mushinga, akaba yaranabonanye Perezida w'iki gihugu, Ndayishimiye Evariste.
Jose Chameleone akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye bafite ibendera ry'umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba aho yamamaye mu ndirimbo nka "Badilisha", "Shida za Dunia", "Bei Kali" n'izindi.
Source : http://isimbi.rw/jose-chameleone-yafunguye-radio-i-bujumbura.html