Hatangajwe igihe cyo gusoma umwanzuro ku rubanza rwa DC Clement #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwatangaje ko ku wa Kane tariki ya 30 Mata 2026 saa cyenda ari bwo ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rya Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, nyuma y'iburanisha ryaranzwe n'impaka zishingiye ku bimenyetso n'ubuhamya.

Abanyamategeko be, Bayisabe Irene na Uwizeyimana Dative, bagaragaje ko umukiliya wabo ari inyangamugayo, bashyira imbere icyemezo cyatanzwe n'inzego z'ibanze ndetse n'urwandiko rw'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC) rugaragaza ko nta makemwa yari afite mbere yo gutabwa muri yombi.

Mu iburanisha rye, umwe mu bunganizi ba DC Clement yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n'abatangabuhamya burimo kwivuguruza ku buryo budakwiye guhabwa agaciro. Yagaragaje ko abantu batanu bari ahavugwa ko habereye ibikorwa bishingirwaho mu rubanza batanze ubuhamya butandukanye, bityo hakabaho gushidikanya ku kuri kwabwo.

Yanashimangiye ko Niyigaba Clement atigeze yigomeka ku byemezo by'ubuyobozi cyangwa ngo ashishikarize abaturage gukora imyigaragambyo, bityo icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda kidakwiye kumuregwa.

Ku ruhande rwa Maitre Bayisabe Irene, yavuze ko hari ibyaha bimwe bidakwiye gukurikiranwa n'Ubushinjacyaha, nk'icyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy'undi, kuko nta muntu wigeze atanga ikirego kuri icyo cyaha. Yongeyeho ko amagambo 'Amateka azahinduka' yavuze n'uregwa atari agamije guteza imvururu, ahubwo yashakaga kugaragaza icyizere cy'urubyiruko mu kubaka igihugu.

Banagarutse ku mibereho y'umuryango we, bavuga ko abana be bakwiye kurengerwa no gukomeza kubona uburenganzira bwabo busanzwe, harimo nko kubona ibibatunga.

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwakomeje gushimangira impungenge zabwo, nubwo abunganizi bavuga ko nta shingiro zifite kuko dosiye igaragaramo abantu bake kandi nta bimenyetso bifatika byerekana ibyaha ashinjwa.

Icyemezo cy'Urukiko gitegerejwe ku wa 30 Mata 2026, kikazagaragaza niba DC Clement azakomeza gufungwa cyangwa azemererwa kuburana ari hanze.

DC Clement umwanzuro we uzasomwa ku wa Kane



Source : http://isimbi.rw/hatangajwe-igihe-cyo-gusoma-umwanzuro-ku-rubanza-rwa-dc-clement.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)