Yakuze akunda Igisirikare! Byinshi kuri Miss Mutesi Jolly wabaye isereri muri Afurika y'Iburasirazuba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imwe mu nkuru zagarutsweho mu cyumweru gishize, ikigarurira imitwe y'ibitangazamakuru hirya no hino kugeza n'uyu munsi, ni iy'inzu y'agatangaza ya Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly.

Uyu mukobwa uzwiho kuba atuje udakunze kuvuga byinshi, ariko iyo avuze hari ibisigara mu mitwe ya benshi kuko akunda kuvuga ukuri kwinshi kandi akoresheje amagambo akakaye.

Mu cyumweru gishize bwo ntabwo yavugishije amagambo ahubwo yakoresheje ibikorwa, tariki ya 22 Mata 2026 yaciye igikuba, benshi barakangarana, bamwe amabere yikora atonsa.

Ni nyuma yo gushyira hanze amashusho y'inzu ye y'agatangaza iherereye Kibagabaga.

Bitewe n'uburyo iyi nyubako igaragara, uko ingana, ubuso yubatsemo, n'ibice biyigize byatumye yigarurira imitwe y'inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye muri Afurika y'Iburasirazuba maze Miss Mutesi Jolly aba Mutesi Jolly.

Ni yo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri byinshi wamenya kuri uyu muherwekazi wujuje iyi nzu bivugwa ko yamutwaye miliyoni y'amadorali.

Ibyo wamenya kuri Miss Mutesi Jolly

Amazina yiswe n'ababyeyi ni Mutesi Jolly, yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, avukira mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri ye y'incuke n'abanza.

Mutesi Jolly avuka kuri Serwiri Sylver na Ingabire Immaculee, ni umwana w'umuhererezi mu muryango w'abana batandatu, abakobwa batatu ndetse n'abahungu batatu.

Amashuri y'incuke yayize muri 'Baby Angel Nursery School,' amashuri abanza ayiga mu kigo cya Hima Primary School kugera mu mwaka wa gatanu, umwaka wa gatandatu w'amashuri abanza awiga mu Rwanda, muri Remera Academy ya mbere.

Icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye yacyize Kagarama Secondary School, icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye acyiga muri King David Academy, aho yize mu ishami ry'Amateka, ubukungu, n'indimi (History, Economy and Litterature).

Yarangije amashuri yisumbuye muri 2015, amanota y'ibizamini bisoza amashuri yisumbuye akaba yaragaragaje ko yatsinze n'amanota yo hejuru, agira 67 kuri 73.

Miss Mutesi Jolly umaze imyaka 10 yambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, akomoka mu muryango w'i Bwami kuko akomoka kuri Kigeli III Nbarasa.

Mutesi ni mwene Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa.

Miss Mutesi Jolly yitabiriye amarushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2016, intego ari ukwegukana ikamba, byaje no kumuhira gusa si ryo rushanwa rya mbere yari yitabiriye.

Yanitabiriye amarushanwa ku biganiro mpaka (I debate Rwanda competition) yabereye muri Uganda icyo gihe yigaga mu wa Kane w'amashuri yisumbuye we na mugenzi we bajyanye batahukana umwanya wa gatatu.

Ubwo yigaga mu mwaka wa nyuma w'amashuro yisumbuye, yitabiriye amarushanwa ya Young Enterpreuneurs Debate Championship yahuje ibigo by'amashuri yisumbuye na za Kaminuza, Mutesi Jolly abasha kwegukana umwanya wa kabiri mu bigo by'amashuri yisumbuye, ibi bikaba byaramufashije cyane mu kwigirira icyizere, kumenya kuvuga imbere y'abantu benshi adategwa no kudacika intege, imwe mu ntwaro ikomeye yitwaje mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016.

Kuba yarakuze abona mu muryango wabo harimo abasirikare nka Gen (Rtd) Fred Ibingira (papa wa Mutesi Jolly na Papa wa Ibingira baravukana), byatumye akunda igisirikare ku buryo na we yumvaga azaba umusirikare.

Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2016, yagize ati "Nkunda igisirikare cyane kuko abasirikare ni abantu bakunda igihugu kandi gukunda igihugu ni indangagaciro z'ubutwari, gusa mbona ntagikora kuko mbaye umusirikare byansaba kujya kure y'umuryango wanjye kandi nkunda cyane kuba ndi kumwe nabo kenshi. Gusa nshyigikira abasirikare kandi ubutwari bwabo mbwigiraho byinshi byiza."

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo ni we Mutesi Jolly afatiraho ikitegererezo kuko ni umugore uharanira inyungu rusange z'Abanyarwanda atitaye gusa ku nyungu ze bwite, kandi ni umunyarwandakazi utewe ishema n'igihugu cye. Amufata nk'icyitegererezo kubera ibikorwa by'ubunyangamugayo n'ubutwari yihariye, bitamenyerewe cyane ku bagore.

Muri 2020 ni bwo Miss Mutesi Jolly yabonye Impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere aho yigaga Imibanire Mpuzamahanga (International Relations).

Miss Mutesi Jolly akaba asanzwe ari umujyanama mu by'ubucuruzi.

Yabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018-2022. Muri 2021 yatorewe kuba Visi Perezida wa Miss East Africa, irushanwa naryo ryaje guhagarara. Yabaye umunyarwandakazi wa mbere witabiriye Miss World aho yitabiriye iya 2016.

Ntabwo yigeze avugwa cyane mu nkuru z'urukundo, uretse umwaka ushize ubwo yavugwaga mu rukundo n'umucuruzi w'imbunda ukomeye wo mu gihugu cya Tanzania, Saidi Lugumi ariko umubano wabo ukaba na wo usa n'uwarangiye.

Afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Mibanire Mpuzamahanga
Miss Mutesi yavugushije benshi
Miss Mutesi Jolly ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016
Ni umwe mu bantu bakora utuntu twe bucece
Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bafite agatubutse uyu munsi
Aho abika imyambaro ye
Ifite n'ubusitani bwiza cyane
Muri Gym
Mu cyumba....
Ifite Swimming Pool hanze
Muri salon y'ubwiza
Aho gukinira billiards
Aho kurebera sinema
Uko igaragara uyirebeye hanze, yubatse ku buso bunini
Ni inzu nziza cyane



Source : http://isimbi.rw/yakuze-akunda-igisirikare-byinshi-kuri-miss-mutesi-jolly-wabaye-isereri-muri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)