Ishimwe Vestine nyuma y'igihe yatoboye aravuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuririmbyi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Ishimwe Vestine yasabye abakunzi be kwirinda kuyobywa n'amakuru amuvugwaho atangazwa n'abiyitirira amazina ye, ni nyuma y'igihe acecetse.

Vestine wari umaze igihe acecetse yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse atanagaragara mu ruhame kuva hatambuka kuri Instagram ye amakuru asa n'aca amarenga ko yatandukanye n'umugabo, abakunzi bari bafite amatsiko y'icyo azavuga bwa mbere.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026 ,ni bwo uyu mugore ubarizwa mu itsinda rya 'Vestine na Dorcas' yifashishije urukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu kumenyesha abafana be kuba amaso mu gushaka amakuru amuvugwaho mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara benshi bamwiyitirira.

Muri ubu butumwa,Vestine yerekanye ko hari umuntu washinze urukuta rwa Instagram rwa yise 'Vestine_and Quedraogo _Family' atambutsaho amakuru y'ibihuha amwerekeyeho ndetse n'umugabo we Idrissa Jean Luc Quèdraogo.

Uru rukuta ruri muri nyinshi zimwiyitirira rufite abarukurikira barenga ibihumbi bitatu magana inani mirongo inani naho urwa Vestine nyakuri rufite abasaga ibihumbi ijana na mirongo irindwi barukurikirana.

Uyu mugore atangaje ibi mu gihe mu mpera z'umwaka ushize yari yigaruriye myinshi mu mitwe y'ibitangazamakuru by'imyidagaduro mu Rwanda nyuma yo gutangaza amagambo akomeye yacaga amarenga y'umwuka mubi wari mu rugo rwe.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mugore wumvikanaga nk'uwicuza cyane, yavuze ko niyongera kugira amahitamo y'umugabo bazabana, azaba ari uwo azi neza.

Icyo gihe yagize ati 'Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.'

Gusa nyuma yaho, hari andi makuru yaje kujya hanze yavugaga ko ubu butumwa bwaba bwaranditswe n'undi muntu winjiriye uyu muramyikazi.

Vestine yari amaze igihe acecetse
Ubutumwa bwa mbere yahise atanga



Source : http://isimbi.rw/ishimwe-vestine-nyuma-y-igihe-yatoboye-aravuga.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)