Girumugisha yahaye ubutumwa Rayon na APR FC, Umukinnyi w'umunyarwanda abona udasanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurundi ukinira Al Hilal, Girumugisha Jean Claude yavuze ko intego bafite ari ugutwara shampiyona kandi bazabigeraho batsinze Rayon Sports na APR FC.

Ibi uyu mukinnyi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI nyuma y'umukino baraye batsinzemo Bugesera FC 3-1, ibitego byose bya Al Hilal ni we wabitsinze.

Girumugisha watowe nk'umukinnyi w'umukino, yavuze ko intego bafite ari ugutwara shampiyona y'u Rwanda.

Ati "Intego dufite ni ugukina, amakipe yose akina ashaka igikombe, ni ugukora cyane kugira ngo turebe ko twagitwara mbere ya APR FC. Tunafite intego yo kugera kure mu matsinda y'imikino Nyafurika."

Yakomeje avuga ko nubwo bagera mu kibuga bigahinduka ariko afite icyizere ko ari Rayon Sports na APR FC bazazitsinda.

Ati "Njye ndumva tuzazitsinda, njyewe mfite icyizere ko tuzazitsinda ariko hari igihe tugera ku kibuga bigahinduka."

Agaruka ku bakinnyi beza y'abanyarwanda beza yabonye muri shampiyona y'u Rwanda barimo myugariro wa APR FC, Niyigena Clement.

Ati "Barimo benshi. Nk'uriya myugariro wa APR FC ukina mu mutima w'ubwugarizi (Niyigena Clement), ni umuhanga cyane."

Avuze ibi mu gihe Niyigena Clement ari we wegukaye igihembo cy'umukinnyi mwiza wahize abandi (MVP) mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

Girumugisha Jean Claude akaba arimo akina shampiyona y'u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni nyuma y'uko ikipe ye ya Al Hilal yo muri Sudani yemerewe gukina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26.

Girumugisha Jean Claude yavuze ko bifuza gutwara shampiyona y'u Rwanda
Niyigena Clement yavuze ko ari mu bakinnyi beza bari mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/girumugisha-yahaye-ubutumwa-rayon-na-apr-fc-umukinnyi-w-umunyarwanda-abona.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)