Ouatara na Sy bishimiwe n'abafana ba APR FC bidasanzwe batsinda Etincelles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC yitwaye neza mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 3 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere itsinda Etincelles FC ibitego 2-1 bya MamadouSy na Ouatara beretswe urukundo n'abafana.

Ni umukino wari warasubitswe ubwo ikipe y'Ingabo z'Igihugu yari mu mikino ya CAF Champions League, ukaba wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri.

APR FC yari yagaruye muri 11 Djibril Ouatara na Mamadou Sy bari bamaze igihe batabamzamo, yatangiye umukino iri hejuru mu mikinire no mu muvuduko, isatira izamu rya Etincelles FC inshuro nyinshi.

Ibyo byabahaye umusaruro ku munota wa 32 ubwo Mamadou Sy yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yacomekewe, nyuma y'uko igitego yari yatsinze mbere giteshejwe agaciro n'umusifuzi kubera kurarira.

Nubwo Etincelles FC yakinaga ishaka kwihagararaho, abakinnyi bayo bagorwaga no guhagarika ubusatirizi bwa APR bwari bwifashe neza.

Ku munota wa 45+1, APR yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Djibril Ouattara wari ugarutse mu kibuga abanzamo nyuma yo gukira imvune. Uyu rutahizamu yatsinze umupira wari utanzwe neza na Mamadou Sy, wagize umukino mwiza cyane mu gice cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka APR iyoboye 2-0.

Mu gice cya kabiri, Etincelles FC yagarukanye imbaraga n'imikinire yahindutse. Ibyo byahise biyihira kuko ku munota wa 47 Gedeon Ndonga Bivula yatsindiye iyi kipe igitego cya mbere, hari ku mupira waturutse muri koruneri myugariro ba APR bananiwe kwikiza. Iki gitego cyahaye imbaraga Abanyarubavu bakomeza kotsa igitutu izamu rya Ishimwe Pierre.

Ku munota wa 52, Etincelles yari hafi kwishyura APR FC ubwo Ishimwe Djabil yarekuraga ishoti rikomeye rikubita igiti cy'izamu, APR ikarokoka ku buryo bugaragara.

Umutoza wa APR yahise akora impinduka yinjizamo Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert mu rwego rwo kongera imbaraga imbere havamo Ouatara, Sy na Togui.

Ubu busatirizi ntibwabashije gutsinda igitego cya gatatu. Umukino warangiye APR FC itsinze 2-1, Mamadou Sy atorwa nk'umukinnyi w'umukino.

APR FC yahise igira amanota 18 agashyira ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Police FC ifite 22 ariko imaze gukina imikino 10 mu gihe APR yo yakinnye icyenda. Etincelles FC yo yagumye ku mwanya wa 15 n'amanota arindwi, ikomeje gushakisha intsinzi ya mbere muri uyu mwaka w'imikino nyuma y'imikino icyenda idatsinda.

Mamadou Sy yagize umukunzi mwiza cyane
Rutahizamu William Togui Mel ahanganye n'abakinnyi ba Etincelles FC



Source : http://isimbi.rw/ouatara-na-sy-bishimiwe-n-abafana-ba-apr-fc-bidasanzwe-batsinda-etincelles.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)