Uko Gisa cy'Inganzo yaririmbanye na Bushali muri Chorale ya ADEPR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gisa Cyinganzo yahishuye ko yaririmbanye n'umuraperi Bushali muri chorale mu idini rya ADEPR ndetse anagaragaza uruhare rw'iri dini mu rugendo rurerure rwamuganishije ku kuba umuhanzi ukomeye.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Gisa Cyinganzo yasobanuye ko urugendo rwe rw'umuziki ruhera ubwo yari afite imyaka 10 y'amavuko, atangira kuririmba mu rusengero bisaba ko yicazwa ku ntebe kugira ngo areshye na bagenzi be ari n'aho yaririmbanye n'abarimo Bushali ndetse n'umukinnyi wa filime, Gihozo Nshuti Mirelle

Ati 'Gukora umuziki ni impano navukanye kuko natangiye kuririmba mfite imyaka 10 gusa, icyo gihe bisaba ko bantereka ku meza, ndabyibuka Bushali na we twaririmbanye muri chorale y'abana n'umwana bita Gihozo Nshuti Mirelle ubundi bamwitaga 'Kabebe' ndetse na muramuna we witwa 'Kadudu'.'

Gisa yatangaje ko yatungwe n'uburyo Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali yaje guhindukamo umuraperi ukomeye kandi no muri chorale yarabonaga atari mu bana bafatwaga nk'abazi kuririmba kuko yanaririmbaga ku murongo w'inyuma ndetse ko n'uruburaburizo mukuru we na we baririmbanaga ari we wagaragaraga nk'uwashoboraga kuzavamo umuhanzi ukomeye.

Ati ' Bushali Bushido twararirimbanye ariko we yaririmbaga mu buryo budashamaje kuko yabaga ari no ku murongo w'inyuma, njyewe sinabonaga ko yazanaririmba nk'uku, ahubwo hari mukuru we nawe twaririmbanaga witwa Christian, ni na we wageragezaga nko kuririmba neza kurusha Bushali..ahubwo njye ni we nabonaga ko ari we wazavamo umuhanzi.'

Gisa James wamamaye mu muziki nyarwanda nka Gisa Cyinganzo yongeyeho ku nshuro ye ya mbere akora umuziki yabanje gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho icyo gihe ubwo yari afite imyaka 11 yashyize hanze album ye ya mbere yari igizwe n'indirimbo z'Imana yafashijwemo bikomeye n'uwitwa Akimana Patient wamamaye nka Producer Pacento.

Ati 'Byatangiriye muri chorale ndi muto cyane, ndibuka nakoze album yanjye ya mbere ya gospel mfite imyaka 11, ncurangirwa na Producer Pacento kubera ko icyo gihe yari akiba iwabo ahantu bita i Tumba mu karere ka Huye ari n'aho nanjye nabaga gusa abantu bazinkoreshereje ni abari banyikundiye ubwo nari nagiye kuririmba mu gitaramo cy'itorero ADEPR.'

Gisa yanateguje abakunzi be indi album ari gukoraho nyuma y'uko muri Nzeri 2025 yongeye gusubira mu muziki nyuma y'igihe yari amaze afungiye muri gereza y'i Muhanga.

Gisa Cyinganzo yavuze ko yaririmbanye na Bushali
Bushali ngo ntabwo yari azi kuririmba



Source : http://isimbi.rw/uko-gisa-cy-inganzo-yaririmbanye-na-bushali-muri-chorale-ya-adepr.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)