Kuri uyu wa Kabiri, ku cyicaro cya Rayon Sports, Komite y'Agateganyo ya Rayon Sports iyobowe na Abdallah Murenzi yakoze umuhango wo gukorana ihererekanyabubasha n'inzego zari zisanzwe ziyobora uyu Muryango.
Uyu muhango witabiriwe na Dr. Claude Emile Rwagacondo, wari Visi Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, ndetse na Thadée Twagirayezu, wari Perezida wa Komite Nyobozi, bakaba ari bo bahagarariye inzego ziheruka gukurwaho n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB).
Abayobozi bacyuye igihe bashimangiye ko biteguye gukomeza gufatanya no gutanga ubufashabushoboka kugira ngo Komite nshya izagere ku nshingano zayo neza.
Ku ruhande rwa Komite nshya, yasabye abakozi ba Rayon Sports gukurikiza ingingo enye z'ingenzi zizayobora imikorere mishya, arizo Ubunyamwuga, Umurimo unoze, Kugaragaza ibyo bakora no kubibazwa no Gukorera hamwe nk'ikipe imwe.
Abayobozi bashya banatangaje ko bagiye guharanira intsinzi irambye, bita cyane ku kuvugurura amategeko ndetse no kongera imbaraga mu mikorere ya Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura gukina umunsi w'umunsi wa 10 wa shampiyona y'u Rwanda na Musanze FC kuri uyu wa Gatanu guhera Saa kumi n'Ebyiri n'igice z'umugoroba.
Kugeza ubu iyi kipe izwi nka Gikundiro iri ku mwanya wa 6 n'amanota 14, ikaba ikurikira Police FC ya mbere, APR FC, Gasogi United, Marine FC na Musanze FC.







