Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Mauritania, Mamadou Sy yateye utwatsi ibyo kuba yifuza gutandukana n'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.
Mamadou Sy uri ku mwaka we wa kabiri muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bafite igikundiro cyane muri iyi kipe by'umwihariko mu bafana.
Mu minsi yashize hagiye habaho utubazo tumwe na tumwe hagati ye na APR FC aho yahagaritswe ashinjwa imyitwarire mibi ubwo bari bagiye gukina mu Misiri na Pyramids FC.
Binavugwa ko yaba atarishimiye uko ikipe ye yamugaruye ari mu ikipe y'Igihugu bagiye gukina Igikombe cy'Abarabu kandi yari yamuhaye uruhushya.
Amakuru yavugaga ko Mamadou Sy yaba yifuza kuba yatandukana na APR FC muri Mutarama 2026 ndetse akaba yaratangiye inzira zo kubisaba akaba yajya gushakishiriza ahandi.
Mu kiganiro cy'umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mamadou Sy yabiteye utwatsi avuga ko ntabyo ubu ikimuraje ishinga ari ugufasha ikipe ye ya APR FC.
Ati "Oya, nkava muri APR FC nkajya he? Njye ndi hano nta kibazo, hari ibintu byinshi ngomba gukora. Ntabwo mbizi njye nkora akazi kanjye mu kibuga, ibisigaye byo hanze y'ikibuga ntabwo mbitindaho."
Yavuze ko intego nta yindi ari ugutsinda umukino ku mukino bakareba ko bakwegukana igikombe.
Ati "Intego ni ugutsinda, hasigaye imikino myinshi, ntabwo byoroshye ariko ni ugukora cyane tugatsinda tukareba ko twakegukana igikombe Imana n'ibishaka."
Mamadou Sy waraye utowe nk'umukinnyi w'umukino ku mukino baraye batsinzemo Etincelles FC, amaze gutsinda ibitego bibiri muri shampiyona mu gihe ikipe ye iri ku mwanya wa 2 n'amanota 18.
Source : http://isimbi.rw/mamadou-sy-yashyize-umucyo-kukwifuza-gutandukana-na-apr-fc-intego-muri-uyu.html