Bamenya yashimye Imana ubwo yongeraga kugaragaza amarangamutima ye nyuma yo kwegukana Imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Sonata mu bihembo bya Mashariki nk'umukinnyi ukunzwe cyane mu baturage.
Amashimwe ni yose kuri Benimana Ramadhan uzwi cyane nka Bamenya, wegukanye igihembo cy'imodoka mu marushanwa ya Mashariki African Film Festival 2025, ahigitse abarimo Aime Valens Tuyisenge wamenyekanye nka Boss Rukundo.
Mu mashusho yatambukije ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza bimwe mu bihe by'ingenzi, Bamenya yahishuye urwego rw'ibyishimo yatewe no kuba ari we wegukaye igihembo cy'umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu baturage mu cyiswe 'People's Choice'.
Aya mashusho yaherekejwe n'amagambo agira ati 'Muri kano kanya ndagira ngo mbashimire mbikuye ku mutima mwe twabanye muri runo rugendo rwirushanwa. 'Team Bamenya Series' ndabashimiye, ndabizi imbaraga n'ubushobozi bwacu ninjye ubuzi, rero bafana bacu mwarakoze ku bwo gukoresha umutungo wanyu mukuduhesha agaciro. Imihigo irakomeje.'
Ku nshuro ya 11 haba Mashariki African Film Festival yaranzwe n'udushya twatangaje benshi, cyane cyane mu cyiciro cya People's Choice Award ahanini cyagenwaga n'amatora abera kuri muri andasi.
Ni ku nshuro ya mbere iryo serukiramuco ryo ku rwego mpuzamahanga riha abatsinze imodoka, ibintu byatumaga uyu mwaka urushaho kuryohera no gutera amatsiko abahatanaga n'abarikurikiye.
Uretse Bamenya wagaragaje amarangamutima ye, mu bagore uwatsinze ni Mukayizeri Djalia, uzwi cyane nka Kecapu wegukanye intsinzi ku majwi 70,208, wahigitse abo bahatanaga barimo Uwamahoro Antoinette, wamamaye nka Intare y'Ingore, wagize amajwi 32,317.
Abatsinze uko ari babiri bahawe imodoka ebyiri buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw bivuze ko zose zihagaze miliyoni 26 Frw.
Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-bamenya-nyuma-yo-kwegukana-imodoka.html