K John yabihakanye, Pazzo avuga ko Yampano ari we wishyize hanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi nibwo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka K John batangiye kuburana ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo ku byaha bakurikiranyweho byo gusakaza amashusho ya Yampano arimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Tariki ya 27 Ugushyingo 2025 ni bwo bari kuba baraburanye ariko ruza gusubikwa kuko Pazzo atari yiteguye kuburana.

Aba bombi baburaniye ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro aho bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano arimo akora imibonano mpuzabitsina n'umugore we.

Aba bombi bakaba bahakanye ibyo baregwa aho nka Pazzo Man watawe muri yombi tariki ya 11 Ugushyingo, yavuze ko ayo mashusho ashinjwa atigeze ayatunga muri telefoni ye.

Kuba yari ari kuri email ye (ya Yampano) ariko ntabwo Pazzo yigeze ayamanura (download) ngo ayatunge muri telefoni ye.

We abona Yampano ari we wishyize hanze kuko kubikaho amashusho kuri email abizi neza ko abasha (Pazzo) kuyinjiramo afite umubare w'ibanga (password) cyane ko yari umujyanama, atari ikosa rye (Pazzo).

Ati 'Njye nayabonye kuri Email, icyo gihe mpita nanabimubwira kandi yayakuyeho kuko abahanga bagaragaza ko ayo mashusho atakiriho, njye uretse kuyarebaho ntabwo nigeze nyabika kuri telefone (Download) cyangwa ngo ngire uwo nyasangiza. Mu Iperereza ryakozwe n'abahanga ngira ngo babonye ko ntayo nari mfite yewe nta n'uwo nigeze nyasangiza.'

Uwunganira Pazzo Man yavuze ko umuntu wa mbere wasakaje aya mashusho ari Yampano wayashyize kuri Email azi neza ko atariho wenyine, bityo asaba Urukiko ko rwategeka ko atangira gukurikiranwaho iki cyaha.

Ati 'Turasaba Urukiko ko mu bubasha bwarwo rwategeka ko Yampano atangira gukurikiranwaho gusakaza ayo mashusho kuko yayashyize kuri Email kandi abizi neza ko atariwe wenyine uyikoresha, ni we wa mbere wayasakaje.'

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu igenzura ry'abahanga mu ikoranabuhanga basanze Pazzo Man ku wa 11 Ugushyingo 2025 yarandikiye uwitwa Ddumba amusaba gusiba amashusho yose ya Yampano no kutongera kuyasakaza.

Ubushinjacyaha bwareze Kalisa John wamamaye nka KJohn kuba hari ifoto yafashe yoherereza Papa Cyangwe amubwira ko amashusho ya Yampano ari gutera akabariro yagiye hanze.

Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gituma bakurikirana KJohn ni ukuba yarasabye uwitwa Kwizera Nestor uzwi Pappy Nesta ayo mashusho ndetse akanayahabwa, bityo bukibaza umugambi wari wihishe inyuma utari ukuyasakaza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bufite umutangabuhamya witwa Ngabo Leon uzwi nka Njuga wavuze ko yahuriye na KJohn ari kumwe na Pazzo Man muri Restaurant yo kwa Clapton Kibong bityo bakahamwerekera ayo mashusho.

Kalisa Joh uzwi nka Kjohn we yaburanye ahakana ibyaha aregwa ahamya ko muri Kamena 2025 ari bwo yabonye umuntu witwa Odette ashyize ku rubuga rwe rwa Whatsapp ifoto ya Yampano ahamya ko umuntu umuha amafaranga amuha amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.

Kjohn avuga ko akibona iyi foto yahise akora 'Screenshoot' ayoherereza Papa Cyangwe wari uherutse gukorana indirimbo na Yampano amubaza niba koko ibyo abonye ari impamo.

Papa Cyangwe na we ngo yahise aha Yampano ya foto amubwira aho ayikuye, ibi bikaba ari nabyo byatumye uyu muhanzi amenya ko amashusho ye yagiye hanze.

Kalisa John yavuze ko iyo foto yoherereje Papa Cyangwe atari iy'urukozasoni kuko nta kintu kibi kiyigaragaraho.

Avuga ko nyuma y'icyo gihe byabaye nk'ibihosheje icyakora mu Ugushyingo 2025 aya mashusho yongeye kujya hanze aba aribwo ayasaba.

Ati 'Hari uwitwa Willy Pappy yarayansabye mubwira ko ntayo mfite, hashize akanya ambwira ko uwitwa Pappy Nesta yayamuhaye nanjye mpita nyamusaba arayampa. Nibyo narayabonye ariko nta muntu n'umwe nigeze nyoherereza.'

Umunyamategeko wa KJohn yavuze ko kuba Kalisa John yarasabye amashusho akanayahabwa, bitagize icyaha kuko icyaha ari ukuyasakaza kandi we nta muntu yigeze ayasakazaho.

KJohn yavuze ko atazi icyo apfa na Njuga watanze ubuhamya amushinja, icyakora abwira Urukiko ko icyo yaketse ari uko hari ubwo yamukinishije filime mu bihe bya Covid-19 batandukana batumvikanye, wenda we akaba ari bwo abonye uko yamwihimuraho.

Ku rundi ruhande yaba Pazzoman cyangwa umwunganira mu mategeko, bagaragaje ko gusaba Ddumba gusiba ayo mashusho no kutongera kuyasakaza byari uburyo bwo kugabanya umurindi w'isakazwa ryayo cyane ko yari yamenye ko ari gukurikiranwa.

Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imisi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakomeza kuburana bafunzwe. Urukiko rukazasoma umwanzuro tariki ya 11 Ukuboza 2025 saa 15h00'.

Uyu munsi kandi hari hitabye abandi bantu batatu baregwa muri iyi dosiye barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor bakunda kwita Pappy Nestor, nabo bakurikiranyweho gukwirakwiza aya mashusho, gusa Urukiko rwategetse ko urubanza rwabo rusubikwa kuko Ishimwe François Xavier yavuze ko nta mwunganizi mu mategeko afite. Ruzasubukurwa tariki ya 11 Ukuboza 2025.

K John yavuze ko gusaba amashusho bitavuze ko yayasakaje
Pazzo Man yavuze ko ibyabaye byose byabazwa Yampano
Yampano yatanze ikirego avuga ko abantu basakaje amashusho ye



Source : http://isimbi.rw/k-john-yabihakanye-pazzo-avuga-ko-yampano-ari-we-wishyize-hanze.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)