Isomo rikomeye Twagirayezu Thaddée yigiye muri Rayon, Paul Muvunyi malaria yamurembeje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hakorwaga ihererekanya bubasha hagati ya Komite y'Agateganyo ya Rayon Sports na Komite zaseshwe, Twagirayezu Thaddée yavuze ko umwaka yamaze ku buyobozi bw'iyi kipe wamusigiye isomo rikomeye rizamufasha no mu minsi iri imbere.

Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025 ku biro by'ikipe ya Rayon Sports habaye ihererekanya bubasha hagati ya Komite y'Inzibacyuho ya Murenzi Abdallah igiye kuyobora Rayon Sports mu gihe cy'amezi 3 na Komite Nyobozi ya Twagirayezu Thaddée n'Inama y'Ubutegetsi ya Paul Muvunyi zaseshwe kubera imiyoborere mibi no kugongana kw'inzego.

Ubwo iri hererekanya bubasha ryari rimaze kuba, Twagirayezu Thaddée yavuze ko umwaka umwe yari amaze muri Gikundiro ari umuyobozi wayo wamusigiye isomo rikomeye rizamufasha no mu minsi iri imbere.

Ati 'Ni umwanya mwiza kuri njye, ubunararibonye nakuye muri Rayon Sports, mu byo nakoze, mu byo nabonye no mu byo ntari nzi muri Rayon Sports. Nakuyemo isomo ryiza rizamfasha no mu buzima bundi, ari mu buzima bw'ikipe ndetse no mu buzima busanzwe muri rusange.'

'Ni igipimo cyiza kuri njye muri iki gihe maze, cyo kwirebaho ubwanjye, ubwihangane, kuzuza inshingano, gukora nabyo ni isomo mbonye mu buzima kugira ngo uyu munsi n'ibindi nzajyamo nzamenye ngo bikorwa gute.'

Yavuze ko kandi atari azi byinshi ku mupira w'amaguru mu Rwanda ariko nyuma yo kugera muri Rayon Sports yaje kuwusobanukirwa birambuye, byinshi yajyaga yibeshyaho ariko amaze kugeramo yaje kubisobanukirwa byimbitse.

Paul Muvunyi arwaye Malaria….

Mu ijambo rye Dr Emile Rwagacondo wari visi perezida w'Inama y'Ubutegetsi wavuze mu mwanya perezida we, Paul Muvunyi kuko atabonetse, yagize ati 'Chairman Paul Muvunyi yifuje kuba hano ariko yagize ikibazo cy'indwara ya Malaria.'

Yavuze ko igihe bamaze bagiye bahuye n'ibibazo atajyaho ngo abeshye ariko bikaba bibasigaiye isomo akeka ko rizanabafasha mu gihe kiri imbere.

Ati 'Ibi bibazo twaciyemo ndagira ngo bizatwubake, bizatwubake bundi bushya twumve ko tugomba kurwanira umuryango wacu.'

Paul Muvunyi ashobora kuba arwaye, gusa uku kutitabira ihererekanya bubasha kwa Paul Muvunyi nabyo byasize igihu ku bakunzi b'iyi kipe bibaza impamvu mu bikorwa byose bikomeye byagiye bibaho Paul Muvunyi atabonetse.

Ngira ngo uretse mu muhango wo gutangiza umushinga w'akanyenyeri wabaye tariki ya 25 Kanama 2025 nta kindi gikorwa gikomeye cy'iyi kipe yagaragayemo kuva tariki ya 16 Ugushyingo 2024 kugeza tariki ya 25 Ugushyingo 2025 RGB isesa inzego zose zayoboraga Rayon Sports.

Paul Muvunyi ntabwo yigeze yitabira umuhango werekanirwamo abakinnyi ba Rayon Sports mbere y'uko umwaka w'imikino utangira uzwi nka 'Rayon Day', ni igikorwa gifatwa nk'ingenzi cyane.

Ntabwo kandi yigeze yitabira Inama y'Inteko Rusange idasanzwe yatumije yabaye muri Nzeri 2025 n'ibindi, benshi bakabifa nko kubikwepa nkana.

Nyuma yo gusesa inzego zose zayoboraga Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere rukaba rwarashyizeho Komite y'Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah aho yahawe amaezi 3 ikaba yamaze kuvugurura Amategeko Shingiro y'Umuryango wa Rayon Sports ari nayo azagena n'uko amatora azakorwa.

Komite zari ziyobowe na Twagirayezu Thaddée na Paul Muvunyi zaseshwe
Dr Emile Rwagacondo ni we wahagarariye Murenzi Abdallah
Twagerayezu ahererekanya ububasha na Murenzi Abdallah



Source : http://isimbi.rw/isomo-rikomeye-twagirayezu-thaddee-yigiye-muri-rayon-paul-muvunyi-malaria.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)