ADEPR yateye utwatsi ibyo kwanga gusezeranya Vestine na Idrissa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yanyomoje ibivugwa ko Itorero ayobora ryanze gusezeranya Idrissa Jean Luc Ouédraogo n'umuhanzi Ishimwe Vestine wamenyekanye aririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku munsi w'ejo tariki ya 2 Ukuboza 2025, ubwo yavugaga ku byari bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma byambaye ubusa, ahamya ko atigeze ahura na Vestine ndetse ko nta na rimwe yigeze agera mu biro bye amusaba gusezeranywa.

Ati 'Vestine nta n'ubwo ndahura na we. Kuvuga ngo yaje mu biro byanjye byaba ari ukubeshya. Nta muntu twanga gusezeranya, ahubwo turabaganiriza kuko dufite inshingano zo kubaka umuryango.'

Yakomeje agaragaza ko abahunze ukuri ari bo bakwirakwiza ibi bihuha, asaba abantu kwigengesera mu kwakira amakuru yose babonye acaracara.

Yagize ati 'Murebe abavuga ibintu nk'ibi, nimwisuzumire niba hari ikindi kintu kizima baba basanzwe bavuga. Hari abavuga inkuru z'ibinyoma kuko natwe tuba tutabahaye inkuru z'ihumure.'

Uyu mushumba kandi yanagarutse ku ngingo zateje impaka mu minsi ishize, zirimo izisaba abayobora amakorari n'amatsinda y'abaririmbyi kugira urwego runaka rw'amashuri.

Yasobanuye ko kuba Perezida cyangwa Visi Perezida wa korali agomba kuba yararangije nibura amashuri atandatu yisumbuye ari uburyo bwo kurushaho kunoza imikorere.

Ati 'Kuyobora ni impano, ariko inasaba ubumenyi. Hari raporo zitangwa, inama zitangwa, ibyo byose bisaba ubushobozi bwagutse.'

Ku bijyanye no gusoma no kwandika, yasobanuye ko ADEPR ifite gahunda ihoraho yo gufasha abatarabimenya, bityo ko bidakwiye ko umuntu uyobora abandi mu murimo w'Imana atabizi.

Yanavuze ko kutemerera abana bari munsi y'imyaka 18 kwifatanya n'abakuze muri korali bigamije kubarinda no kubafasha gukura neza mu byiciro bibakwiye.

Umuhanzikazi Vestine na Idrissa basezeranye mu mpera za Nyakanga 2025, ariko icyo gihe byavuzwe ko ADEPR yamwanze, bigatuma asezeranirizwa mu idini rya Spirit Revival Church na Pasiteri Mugisha Jackson.

ADEPR yateye utwasi ibyo kwanga gusezeranya Idrissa na Vestine



Source : http://isimbi.rw/adepr-yateye-utwatsi-ibyo-kwanga-gusezeranya-vestine-na-idrissa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)