Irene Ntale yahakanye ibyo kuba Vinka yaramubereye umujyanama #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Irene Ntale yongeye guhakana inkuru zimaze imyaka zivugwa ko Vinka yaba yarigeze kumubera umujyanama igihe bakibarizwa muri Swangz Avenue.

Ubwo uyu muhanzikazi yavaga mu nzu ifasha abahanzi ya Swangz Avenue mu buryo butavuzweho rumwe, hari abahise bavuga ko yasimbuwe na Vinka, ndetse ko uwo muhanzi mushya yari amaze kwigarurira abayobozi b'iyi nzu ifasha abahanzi.

Hanakomeje gucicikana inkuru zavugaga ko Vinka yakoraga nk'umujyanama wa Ntale, agatunganya byose bijyanye n'ibiganiro yagiranaga n'itangazamakuru n'akazi k'ingenzi ka buri munsi ka Ntale.

Ariko mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Shalom Kaweesi, Ntale yavuze ko ayo makuru yagoretswe ku bushake ndetse anahamya ko ari ibihuha byakomeje gukwirakwizwa ariko bidafite ishingiro, ndetse ahubwo avuga ko ari we wagize uruhare mu gutahura impano ya Vinka mbere y'uko amenyekana.

Ati 'Ni inkuru bashyize hanze nyuma, bavuga ko umujyanama wanjye yansimbuye. Sinzi impamvu abantu bamwise umujyanama wanjye. Abajyanama banjye nyakuri ni ba nyiri Swangz Avenue, Kyazze na Benon. Vinka we yari umuntu usanzwe twakoranaga imirimo ya buri munsi nk'umuhanzi mugenzi wanjye ariko si umujyanama.'

Ntale anavuga ko ari mu ba mbere babonye impano idasanzwe ya Vinka mu muziki, avuga ko buri gihe mbere y'uko Vinka ajya gukora indirimbo, yamutumiraga muri studio bagakorana imyitozo y'ijwi, ndetse akamwereka uburyo bwo kwitwara mu muziki nk'umuntu wamubonagamo ubushobozi budasanzwe.

Ntale yasobanuye ati 'Twari tuziranye nk'umubyinnyi mwiza, ariko igihe yafunguraga akanwa agasohora amajwi, nabonaga ko ari umuhanzi munini ushobora kuzamuvamo.'
'Igihe yatangiye kuririmba, nari mbizi mbere y'uko igihugu kibimenya. Nari nkiri muri Swangz ubwo yambwiraga ko agiye gutangira kuririmba. Namuhamagaraga kenshi muri studio, tugakora imyitozo y'ijwi.'

Ntale yanibukije ko nta na rimwe Vinka yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bye bya muzika. ahubwo ngo bari bafitanye imikoranire isanzwe nk'abahanzi babanaga mu nzu imwe ibafasha, ariko nta nshingano z'ubujyanama Vinka yari amufiteho.

Ibi byatangajwe n'uyu muhanzikazi wakoranye indirimbo 'Guluma' na Jules Sentore, bije bisobanura byinshi mu bihuha byo mu myaka yashize, aho abakunzi b'umuziki bakomeje kwemeza Vinka nk'umujyanama we.

Ntale yahakanye ko Vinka yigeze kuba umujyanama we



Source : http://isimbi.rw/irene-ntale-yahakanye-ibyo-kuba-vinka-yaramubereye-umujyanama.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)