Inkindi Aisha yahakanye ibyo kujya gusambanira amafaranga mu mahanga ndetse anasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwivanamo imyumvire yo gufata buri mukobwa wese ugaragaye yasuye umujyi wa Dubai wo muri Leta Zunze z'Abarabu nk'uba wagiye kwigurisha.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Inkindi Nadine wamenyekanye nka Aisha muri Sinema, yavuze ko nubwo muri uyu mwaka amaze gusura uyu mujyi inshuro ebyiri ariko ko nta rimwe yigeze ajyanwa no gusambanira ubutunzi.
Yagize ati 'Ku nshuro ya mbere nari nagiye gutembera, kureba ahandi ukuntu biba bimeze. Ku nshuro ya kabiri bwo najyanywe no kugera ahantu ntari nabashije kugera ku nshuro ya mbere.'
Akomoza ku bijyanye n'amakenga y'uko hari benshi mu bakobwa bajya Dubai bagakora ubusambanyi buguranwa amafaranga y'umurengera, Aisha yirinze guca iteka ko ibyo bikorwa bidahari ariko yitsa cyane ku ngingo y'uko ubwamamare bwe budashobora gutuma yakora ibyo bikorwa ntihagire umuntu n'umwe umubona.
Ati 'Birashoboka gusa ntabyo nzi. Njyewe kubera n'izina rinini mba nanafite ndamutse ngiye nko kubikora nkinjira nko muri hoteli runaka ntabwo habura umuntu wambona akamfata ifoto akayishyira ku mbuga nkoranyambaga namwe mukabibona.'
Nubwo uyu mukinnyi w'amafilime avuga ibi mu gihe muri Nzeri uyu mwaka ikinyamakuru BBC cyashyize hanze raporo yerekana uburyo umujyi wa Dubai uzwi cyane ku isi kubera inyubako ndende, ubutunzi n'ubutwari mu ikoranabuhanga, hari indi sura itagaragarira buri wese.
Ni isura y'agahinda, imiborogo n'amarira y'abakobwa baturuka muri Afurika, cyane cyane abo muri Uganda, bashorwa mu bikorwa by'ubusambanyi biteye ubwoba.
Usibye ko hari n'abijyana bagasambanyirizwa amafaranga bemeranijwe bakagaruka, iyi raporo yerekana ko hari n'abandi babwirwa ko bagiye kubona akazi mu mahoteli, mu masoko cyangwa mu bikorwa by'ubucuruzi, ariko bagera i Dubai, basanga ibyo babwiwe ari ibinyoma. Bahita bashyirwa mu macumbi yuzuye abandi bakobwa benshi, maze bakabwirwa ko bafite amadeni akomeye, amafaranga y'itike y'indege, visa, icumbi n'ibiryo.
Abo bakobwa basabwa kubyishyura mu buryo bumwe gusa, kwemerera abakiriya b'abaherwe imibonano mpuzabitsina idasanzwe, rimwe na rimwe irimo ibikorwa biteye isoni birenze urugero, nk'uko bamwe babitangarije iki kinyamakuru.
Source : http://isimbi.rw/inkindi-aisha-yahakanye-ibyo-kujya-gusambanira-ubutunzi-i-dubai-video.html