Rayon Sports yabonye umuvugizi mushya wasimbuye Ngabo Roben #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Olivier Gakwaya wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, ni we wagizwe umuvugizi mushya wa Rayon Sports aho yasimbuye Ngabo Roben.

Ni nyuma y'uko inzego zose za Rayon Sports zaseshwe maze hakajyaho Komite y'Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy'amezi atatu aho yahise anashyiraho komisiyo zizamufasha kuyobora.

Komisiyo yashyizeho zizamufasha kuyobora ikipe ni; Komisiyo y'Imiyoborere, Komisiyo ya Tekinike, Komisiyo y'Umutungo na Komisiyo y'Amategeko.

Akaba kandi yanakoze impinduka, Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports muri 2017 ni we wagizwe umuvugizi w'iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

Agiye kuri izi nshingano asimbura Ngabo Roben wari uzimaze imyaka irenga ibiri ari umuvugizi wa Rayon Sports aho yafashe izi nshingano muri 2023 asimbuye Nkurunziza Jean Paul.

Ngabo Roben ubu ni umunyamakuru wa Radio&TV10, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio One, Umuseke ndetse n'IGIHE.

Gakwaya Olivier ni we muvugizi mushya wa Rayon Sports
Ngabo Roben ntabwo akiri umuvugizi wa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yabonye-umuvugizi-mushya-wasimbuye-ngabo-roben.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)