Harmonize agiye kwambika impeta Kajala Masanja ku nshuro ya kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harmonize ari mu myiteguro yo kongera kwambika impeta y'urudashira uwahoze ari umukunzi we, Kajala Masanja byemezwa ko bamaze igihe bari mu rukundo rw'ibanga nyuma y'uko bari batandukanyijwe n'impamvu zirimo n'uko uyu muhanzi yateretaga umwana wa Kajala, Paula.

Zimwe mu nkuru qqzigezweho mu myidagaduro yo muri Tanzaniya zikomeje kuvugisha benshi, ni ivuga ku cyamamare muri sinema, Kajala Masanja Frida, n'umuhanzi Harmonize, bongeye gusubirana ku mugaragaro, ndetse biteganyijwe ko bagiye kongera kwambikana impeta y'urukundo.

Amakuru aturuka mu bantu bari hafi ya Harmonize avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, Kajala ashobora kwambikwa impeta y'isezerano ku nshuro ya kabiri.

Icyihariye kuri iyi nshuro ni uko iki gikorwa kitarabera muri hoteli nk'uko byabaye mbere, ahubwo kizabera ahantu mu hatazwi kugeza ubu, ndetse ko kiri bwitabirwe n'abantu bake batoranyijwe.

Umwe mu bantu bari hafi y'uyu muhanzi yabwiye ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri iki gihugu ko urukundo rwa Kajala na Harmonize rwongeye gushyuha kuva mu ntangiriro z'uku kwezi.Yakomeje ahamya ko nyuma yo kwambikana impeta, ubukwe bw'aba bombi butazatinda kuba.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza, Harmonize uri mu bihe byiza by'umuziki we kubera indirimbo 'Leo' yakoranye na Mbosso ikomeje gutumbagira mu mibare, yagaragaje ko yiteguye kongera kwambika Kajala impeta.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Konde Boy yagaragaje ko urukundo rwabo rukomeye ndetse ko hari n'icyizere cyo kongera gutangira urugendo rushya.

Yagize ati 'Twanyuze muri byinshi, none tugeze aho twumva turi bamwe. Izina ryanjye rifite iryawe, n'iryawe rifite iryanjye. Niba wemeye kongera kumpa urutoki rwawe, nzongera nkwambike impeta, iteka ryose.'

Inkuru y'urukundo rwabo yongeye kuvugwa cyane kuva ku munsi wa Noheli, ubwo bashyiraga hanze amashusho abagaragaza bari ku kirwa cya Zanzibar, aho Harmonize yari yagiye mu gitaramo.

Ibi bibaye byaba ari inshuro ya kabiri, kuko mu 2022 bari barambikanye impeta mu birori byabereye muri hoteli ya Serena, ariko urukundo rwabo rukaza gusenyuka nyuma y'imyaka ibiri.

Bwa mbere aba bombi batandukana mu 2021 bari bamaranye amezi abiri, ibi byari biturutse ku myitwarire ya Harmonize wari utangiye gutereta umukobwa w'uyu mubyeyi witwa Paula.
Nyuma y'igihe gito Harmonize yacuditse n'umukobwa wo muri Australia witwa Briana Jai ariko na we baza gutandukana muri Werurwe uyu mwaka nyuma y'amezi 6.

Harmonize arateganya kongera kwambika impeta Kajala



Source : http://isimbi.rw/harmonize-agiye-kwambika-impeta-kajala-masanja-ku-nshuro-ya-kabiri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)