Diamond Platnumz yangiwe gukorera ibitaramo i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Diamond Platnumz yangiwe gukorera ibitaramo bisoza umwaka mu bihugu byo ku mugabane w'i Burayi ndetse no muri Amerika ya Ruguru kubera gushyigikira Perezida Samia Suluhu Hassan mu matora yakurikiwe n'imyigaragambyo yaguyemo imbaga.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania avuga ko inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka mu bihugu byo ku mugabane w'Amerika ya Ruguru ndetse n'i Burayi byafatanije mu gutesheje agaciro uruhushya rw'inzira [Visa ] rw'uyu muhanzi wo muri Tanzania kubera gushyigikira Perezida Samia Suluha Hassan mu matora aherutse kwegukanamo intsinzi yamuhesheje kuyobora manda ye ya mbere.

Ntabwo ari Diamond Platnumz wangiwe gukorera ibitaramo muri ibi bihugu gusa kuko iri tegeko ryafashwe ahanini byemezwa ko rishingiye ku mpamvu za politike zo gushaka guhana buri muntu wese washyigikiye Perezida Samia mu cyo ibi bihugu bivuga ko ari ukuniga ubwisanzure bwa rubanda, gukoresha igitugu ndetse no kwifashisha amatora nk'igikoresho cya politike aho kuba inzira ya demokarasi ifasha mu isumburana ry'ubutegetsi.

Abandi bahanzi barimo Harmonize, Rayvanny ndetse n'umuraperi Bill Nas, we wanatwikiwe ibikorwa by'ubucuruzi n'abagaragambyaga nabo bivugwa ko bamaze gukurirwaho Visa zo kwerekeza muri ibi bihugu mu gihe kitatangajwe.

Amakuru aturuka mu bantu bari hafi b'uyu muhanzi avuga ko yari afite gahunda yo kuzakorera ibitaramo bisoza umwaka mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Ubwongereza. U Bufaransa ndetse n'Ubuholandi.

Ibi bihano bije byiyongera ku kuba Diamond Platnumz yarabaye umwe mu bantu bokejwe igututu n'abigaragambya muri Tanzania bavuga ko atari akwiriye gushyigikira Samia Suluhu mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

Ndetse icyo gihe nyuma yo kotswa igitutu yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram asiba buri butumwa bwose yari yarashyize agaragazaga ko ashyigikiye uyu wari umukandida w'Ishyaka CCM ndetse hari n'amakuru yavugaga ko we n'umuryango we bahise bahungira muri Kenya aho bahungaga abigaragambya batinya ko babagirira nabi.

Kuva Diamond Platnumz yakwamamara yabaye umurwanashywaka ukomeye wa CCM ku buryo yari inshuti y'akadosohoka ya buri muperezida uhereye kuri Kikwete, Magufuli kugeza no kuri Samia Suluhu.

Diamond Platnumz yangiwe kujya gutaramira i Burayi



Source : http://isimbi.rw/diamond-platnumz-yangiwe-gukorera-ibitaramo-i-burayi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)