The Ben na Bruce Melodie bahiganye ubutwari buri umwe avuga ko ari uwa mbere, ni mu gihe bitegura guhurira mu gitaramo kimwe.
Mu minsi ishize ni bwo inkuru y'iki gitaramo yamenyekanye, byatunguye benshi kuko bitewe n'ihangana ry'aba bahanzi, nta wakekaga ko umwe ashobora kwitabaza undi mu gitaramo ngo yemere.
Ni igitaramo ngaruka mwaka cya The Ben yise 'The Nu-Year Groove', kuri iyi nshuro akaba yarahisemo kwitabaza Bruce Melodie.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2025, hari hateganyijwe ikiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga kuri iki gitaramo.
Byari biteganyije ko iki kiganiro gitangira saa 10h00' ariko saa 12h15' ni bwo Umuhuza w'amagambo (MC) yahamagaye The Ben yinjira mu ikote ryiza ry'ikigina, ishati y'umukara, inkweto z'umukara n'amasogisi y'umukara.
Bruce Melodie we yinjiye mu ipantalo y'ubururu, inkweto z'umweru na 'gants' z'umweru.
The Ben agaruka kuri The Nu-Year Groove, yavuze ko ari 'Brand' yazanye kugira ngo itange umunezero.
Ati "The Nu-Year Groove ni Brand nazanye kugira ngo ijye itanga ibyishimo. Hari igihe izajya iba The Ben atarimo."
The Ben akaba yanakomoje ku kuba Bruce Melodie avuga ko ari we wa mbere, yagize ati "Ni uwa mbere mu gakino ariko njye ndi uwa mbere ukunzwe."
Ku kuba ubu bufatanye buzahoraho cyangwa ari iby'iki gitaramo gusa, The Ben yagize ati "Ni igitaramo gihujwe no kugira ngo duhe umunezero abanyarwanda."
Bruce Melodie yavuze ko nta hangana riri hagati yabo ahubwo ari abafana babahanganisha.
Ati "Abafana ntabwo bajya babura kutugereranya kandi ntibyabura kuko bikorwa namwe ariko umuziki ni ko ukorwa ariko njye nta kibazo dufitanye ni umuvandimwe. "
Bruce Melodie yavuze ko kandi ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda rero adaterwa ubwoba bwo gukora icyo azi kurisha ibindi.
Ati "Sinjya nterwa ipfunwe ryo kuvuga ko ndi umuhanzi ukomeye wa mbere rero ntabwo njya nterwa ubwoba bwo kwitabira ubutumire bwo gukora icyo nzi kurusha ibindi."
Melodie akaba yanze guhoberana na The Ben mu rwego rwo kwerekana ko nta kibazo kiri hagati yabo, aho yavuze ko nta guhobera birenze kuba yemeye kwitabira ubutumire bwa The Ben.
Ati "Kuki ushaka ko duhoberana cyane? Nta guhoberana birenze kuba nemeye kuza, kuko ubu ndi mu rugo rwa The Ben."
The Ben we yavuze ati "Guhoberana si ngombwa, namutumiye araza, nzamuhobera kera nko muri 2030."
Nyuma yo kuvuga ibi bahise bombi bahoberana ubona ko bahuje urugwiro.
Bruce Melodie yongeye gusa n'ucokoza The Ben avuga ati "Mu minsi 3 ndaba nasohoye indirimbo yitwa Munyakazi muzamenya aho iryo zina ryavuye."
The Ben yahise na we avuga ati "Bitarenze mu minsi itanu ndaba nasohoye indirimbo yitwa Indabyo Zanjye."
Iki gitaramo cya The Nu-Year Groove kizaba tariki ya 1 Mutarama 2026 kikazabera muri BK Arena.
Source : http://isimbi.rw/bigoranye-bruce-melodie-na-the-ben-bahoberanye-bahiganye-rubura-gica-buri-umwe.html