Myugariro w'umunyarwanda, Josh Nteziryayo yamaze kuzamurwa mu ikipe nkuru ya CF Montréal nyuma yo kwigaragaza mu makipe y'abato.
Nteziryayo Josh-Duc akaba yarahereye mu bato b'iyi kipe aho yayigezemo afite imyaka 9, agenda azamurwa uko impano ye yagendaga ikura akaba ageze mu ikipe nkuru ikina mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Major League Soccer).
Josh akaba yamaze gusinya amasezerano ye nk'uwabigize umwuga muri iyi kipe aho azajya yambara nimero 36.
Nyina umubyara, Iradukunda Liliane, umwe mu bantu bamutera imbaraga umunsi ku munsi, yashimiye iyi kipe kuba yizeye umwana we bakamuzamura mu ikipe nkuru.
Ati "Wishyukwe mukundwa Josh. Ndashimira ikipe kuba yagushyize mu muryango w'abakuru aho wakuriye kuva ufite imyaka 9."
Josh nubwo ari umunyarwanda na nyina akaba yifuza bikomeye ko yakinira u Rwanda, yamaze gukinira Canada y'abatarengeje imyaka 17.
Kugeza ubu aracyemerewe gukinira u Rwanda, gusa mu gihe yakinira Canada nkuru inzozi zo gukinira u Rwanda, zishobora kutazagerwaho.
Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-nyina-w-umunyarwanda-josh-wasinye-mu-cyiciro-cya-mbere-muri.html