Ihuriro ry'abayobozi bashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bitandukanye mu Rwanda, 'People Matters Kigali-Rwanda', ryahembye Murigande Jacques wamamaye mu muziki nka Mighty Popo.
Uyu mugabo uyobora ishuri ry'Umuziki ry'u Rwanda (ryahoze ari ishuri ry'Umuziki rya Nyundo), yahembwe mu cyiciro cyo guteza imbere urubyiruko no guhanga imirimo.
Ni igihembo yahawe hagendewe ku ruhare bagize mu guha amahirwe abana bafite impano mu muziki bakaba babikora kinyamwuga.
Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yavuze ko iki gihembo bagihawe mu cyiciro cya 'Youth Empowerment and Job Creation Champion."
Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yashimiye ibigo byitwaye neza mu gufata neza abakozi.
Ati "Ndasaba ibigo gukomeza gufata neza abakozi nk'uko ari bo musingi w'iterambere ry'ibigo bakorera ndetse n'igihugu muri rusange."
People Matters wahawe igihembo aherutse kumurika ku mugaragaro filime nshya, igaruka ku mvune z'abanyamuziki yitezweho guhindura uruganda rwa sinema nyarwanda.
Ni filime yise 'Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga' igaruka ku rugendo rw'abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n'ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo.
Ni filime yubakiye ku nkuru yayo ku banyamuziki muri rusange. Igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n'umuziki mwinshi. Iri mu bwoko bw'izitwa 'Musical Drama'' mu rurimi rw'Icyongereza. Imara amasaha abiri.
Iyi filime Yakinwemo n'abakinnyi bo mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Uganda na Kenya mu gihe amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda.
Source : http://isimbi.rw/mighty-popo-yahawe-igihembo-na-people-matters-kigali-rwanda-kubera-uruhare-rwe.html