Kevin Kade yatangaje ko kwitirira ikirunga cya Nyiragongo indirimbo ye nshya byaturutse ku kuba aka gace ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ari ho ababyeyi be bakuriye.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Kevin Kade uri mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nyiragongo' yahishuye inkomoko y'iri zina.
Ati 'Nyiragongo ni ikirunga giherereye n'ubundi mu gace kitwa gutyo ko muri Congo, impamvu yo kuhitirira izina ry'indirimbo yanjye bifite aho bihuriye n'uko ari yo inkomoko y'ababyeyi banjye.'
Kade yanakomoje ku zindi mpamvu zamuteye kwitirira aka gace indirimbo ye nshya avuga ko kuva mu bwana bwe yahoze afite inzozi zo kuzaterera iki kirunga.
Ati 'Kuva nkiri umwana kugeza ubu mpora nifuza kuzazamuka ikirunga cya Nyiragongo nkagera ku gasongero, ni inzozi zanjye. Rero kubera gukomeza kubirangamira biri no byatumye nisanga nabyitiriye indirimbo yanjye nshya.'
Uyu muhanzi yasobanuye ko iyo ndirimbo ariyo igomba gufunga uyu mwaka ahubwo ko nyuma yaho agiye gutegura ibitaramo bitandukanye yatumiwemo birimo n'ibyo azakorera mu Rwanda no hanze y'igihugu.
Ati 'Nyiragongo ni yo ndirimbo ya nyuma nsohoye muri uyu mwaka, ibindi bihangano byanjye bizatangirana na 2026, nyuma y'aho ndatangira imyiteguro y'ibitaramo nzakorera hano ndetse no muri Uganda.'
Kade yanerekanye ko umwaka wa 2025 awufata nk'umwaka wabaye uwe bijyanye n'uko ari cyo gihe yanegukanye ibihembo bitandukanye mu muziki ndetse agasohora indirimbo zakunzwe zirimo nka 'Njyanja', 'Bebe' n'izindi yagiye afatanyamo n'abandi bahanzi.
Ikirunga cya Nyiragongo n'ikirunga giherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Nyiragongo ifite ikiyaga hejuru, kikaba gifite uburebure bungana metero 3,470.
Nyiragongo iheruka kuruka muri 2021 aho iri ruka ryatumye abaturage benshi bahungira mu Rwanda .
Source : http://isimbi.rw/bifitanye-isano-n-ababyeyi-bange-kevin-kade-ku-nkomoko-y-indirimbo-ye-nshya.html