Umunya-Burkina Faso ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Wydad Athletic Casablanca, Stéphane Aziz Ki, yongeye kugaragariza isi ikigero cy'urukundo rudasanzwe akunda umugore we Hamisa Mobetto ubwo yamwifurizaga isabukuru y'amavuko.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 10 Ukuboza, Aziz Ki yashimangiye uburyo Mobetto yamubereye nk'isoko y'imbaraga, ituze n'ihumure mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati 'Rukundo rwanjye [Mobetto], kuri uyu munsi w'amateka ndagira ngo nkwibutse uko uri uw'ingirakamaro. Umwaka wose turi kumwe uba impano y'agaciro igice cyuzuyemo ibyishimo, urukundo n'ibihe bitazibagirana."
'Uri imbaraga zanjye, amahoro yanjye, isoko ry'ihumure n'ishyaka rinyubaka. Wanyigishije kuba umugabo mwiza kurushaho, kandi buri mwanya turi kumwe unyibutsa uko nahiriwe no kugukunda.'
Uyu mukinnyi yakomeje ashimangira ko uyu munsi umufasha we yavukiyeho atishimira isabukuru y'umukunzi we gusa, ahubwo yishimira umunsi wavutseho umugore w'intwari, ufite umutima wuje ubuntu, inseko itanga icyizere n'umucyo ugaragara hose aho ageze.
Hamisa Mobetto na Aziz Ki bakoze ubukwe ku wa 16 Gashyantare 2025, nyuma y'igihe gito bari bamaze bemeje ko bakundana mu ruhame.
Hamisa Mobetto nk'umunyamideri, umushoramari ndetse n'umuririmbyi wari ufite izina rinini mu myidagaduro ya Tanzania, yakunze kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo mu karere kubera ubuzima bwe bw'urukundo butajyaga buburamo agashya.
Mu myaka ishize yagiye avugwa mu rukundo n'ibyamamare bitandukanye, birimo Francis Ciza (Majizzo) na Diamond Platnumz, aho muri 2017 banabyaranye umwana w'umuhungu.
Yagiye anavugwaho gukundana n'umuraperi Rick Ross mu mpera za 2021, ndetse nyuma yaho akagira umubano n'uwitwa Kevin Sowax, nk'uko byakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru byo muri Tanzania.
Nyuma yo gutandukana na Kevin Sowax, Hamisa yatangiye urukundo n'uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru wo muri Burkina Faso, Stephane Aziz Ki, icyo gihe wakiniraga ikipe ya Young Africans SC ndetse muri Mutarama 2025 bemeza ko bakundana.
Source : http://isimbi.rw/aziz-ki-yatomagije-umugore-we-hamisa-mobetto.html