Element Eleéeh yegukanye igihembo cy'uwahize abandi mu gutunganya umuziki muri uyu mwaka nyuma yo guhigika abarimo Prince Kiiiz na Nessim mu bihembo bya Iconic Awards East Africa.
Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 15 Ukuboza 2025 ni bwo bubinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram, abategura ibihembo bya Iconic Awards bwatangaje Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Element nk'uwegukanye igihembo cy'umu_ Producer w'umwaka.
Element yegukanye iki gihembo nyuma yo kugira amajwi 451 akurikirwa n'abarimo Kimambo Beats wo muri Tanzania n'amajwi 97, Nessim Pan wo muri Uganda na S2Kizzy wo muri Tanzania bagize amajwi 95 na Prince Kiiiz n'amajwi 57.
Iki gihembo azagishyikirizwa ku itariki ya 21 Ukuboza 2025 mu birori bizabera muri hoteli ya Las Vegas iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Iconic Awards East Africa ni ibihembo bigamije gushimira abantu ndetse n'ibigo by'ubucuruzi byitwaye neza mu gisata bibarizwamo kuva mu myidagaduro kugeza muri ishoramari.
Mu bindi byiciro byahembwe harimo icyiswe 'Iconic Male Artist of the year ' cyegukanywe na Diamond Platnumz nawe wahigitse abarimo Bebe Cool na Jose Chameleone bo muri Uganda.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025 , Element nabwo yegukanye igihembo cy'ishimwe cyiswe "African Super Star" mu bihembo bya "ODA Awards" bitangirwa muri Ethiopia.
Source : http://isimbi.rw/element-eleeeh-yegukanye-igihembo-ahigitse-abanya-tanzania-na-uganda.html