Uwakiniye Amavubi uheruka kuvuzwa na FERWAFA na MINISPORTS yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ufitinema Clotilde wakiniye ikipe y'Igihugu y'abagore yitabye Imana azize uburwayi, ni nyuma y'igihe arwaye Kanseri.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, ni bwo Ufitinema wakiniye amakipe atandukanye arimo ES Mutunda WFC mu 2013 kugeza 2018, mu 2019 ajya muri Bugesera WFC, yitabye Imana aguye muri CHUK yari amaze iminsi arwariye.

Akaba yari amaze igihe arwaye Kanseri aho abifashijwemo na FERWAFA, MINISPORTS na Minisiteri y'Ubuzima yaherukaga kuva kwivuza mu Buhinde aho yagarutse muri Mata 2025 ubona worohewe.

Ubwo yabyaraga bwa mbere mu ntangiriro za 2022 yarabazwe, agira uburwayi budasanzwe nyuma yo kumudoda, ndetse amara iminsi ibiri mu bitaro kugeza tariki ya 14 Mata 2022.

Mu 2024 uburwayi bwe bwafashe indi ntera, yumva atangiye kugira ikibazo cy'isereri iza kenshi, yagana kwa muganga bakamusangana amaraso make.

Yahagarariye Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu marushanwa ya CACAFA ya 2018, atozwa na Kayiranga Baptiste.

Ufitinema Clotilde yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/uwakiniye-amavubi-uheruka-kuvuzwa-na-ferwafa-na-minisports-yitabye-imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)