Fernandinho yasezeye gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Fernandinho, umwe mu bakinnyi bo hagati bubatse amateka akomeye muri Manchester City no muri ruhago mpuzamahanga, yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga, nyuma y'imyaka myinshi yitanga ku rwego rwo hejuru. Uyu Munya-Brazil w'imyaka 39 y'amavuko yavuze ko umubiri we utakigira imbaraga zo gukina ku rwego ruri hejuru, anemeza ko nta kindi kimushishikaza mu mupira nyuma yo kugera ku ntsinzi zose yifuzaga.

Mu kiganiro yagiranye na Globo, Fernandinho yagize ati: 'Nkinjira mu kibuga iminota 30 gusa numvaga nshizemo imbaraga zose. Nta kintu kincira inzira muri ruhago, nageze ku byo nashoboraga byose. Ubu igihe kirageze ngo nishimire kubyo nagezeho.' Aya magambo agaragaza neza icyemezo gikomeye yafashe nyuma y'urugendo rurerure rw'ibihe bikomeye n'ibyishimo byinshi.

Fernandinho yanditse izina rikomeye mu mateka y'ikipe ya Manchester City, aho yatwaranye na yo ibikombe byinshi birimo: EFL Cup: 6, Premier League: 5, FA Cup: 1, Community Shield: 1

Uretse ibi bikombe, azahora yibukwa nk'umukinnyi w'inyangamugayo, udacika intege, washyiraga imbere ikipe n'ubwitange budasanzwe. Ku bakunzi ba City no ku bakunzi b'umupira muri rusange, azahora ari 'Legend' wahinduye byinshi mu mukino wo hagati.

Gusezera kwe ni inkuru ibabaje ku bakunzi ba ruhago, ariko nanone ikaba intangiriro y'urundi rugendo rushya rwujuje ituze n'ibyishimo by'umuryango we. Fernandinho asize ashyize umukono ku mateka akomeye azahora yibukwa.

Fernandinho yasezeye gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga



Source : https://kasukumedia.com/fernandinho-yasezeye-gukina-umupira-wamaguru-nkuwabigize-umwuga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)