Uwahimbye indirimbo 'Ancilla' yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ngabonziza Augustin, wamamaye mu ndirimbo zirimo "Ancilla" yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu mugabo ibihangano bye byamenyekanye mu myaka isaga 40 yazize uburwayi aho yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya CHUK

Ngabonziza akaba ari umwe mu bashinze Orchestre Les Citadins we na mukuru we Ngaboyisonga Bernard.

Yanagize kandi uruhare mu ishingwa rya Orchestre Irangira mu 2000 yashinganye na Nikobisanzwe André Gromyko. Muri 2007 nibwo iyi Orchestre yaje gusenyuka bitewe n'impamvu zitavugwaho rumwe hagati y'abari bayigize.

Ngabonziza yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Rugori Rwera', 'Ancilla', ''Have Winsiga'' n'izindi zitandukanye.

Ngabonziza yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12142

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)