Dufite ikibazo kidukomereye mbere yo guhura na APR FC - Perezida wa Rayon wageneye ubutumwa abayobozi bagenzi be #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ko mbere yo guhura na APR FC bafite ikibazo kimwe gusa kibakomereye ari cyo kuba adafite ba rutahizamu be kubera imvune.

Ni nyuma yo gutsinda Marines FC 1-0 mu mukino w'umunsi wa 6 waraye ubereye i Rubavu, aho yavuze ko bayirushije kuba ari ikipe nkuru gusa.

Twagirayezu Thaddée yabwiye IGIHE ko abandi bayobozi bakwiye kuva mu byo barimo bakaza gushyigikira ikipe kuko ari yo ibahuza.

Ati "Ndagira ngo mbwire abafana, abayobozi baze tujye inyuma ya Rayon Sports, tuve mu bindi biri aha ngaha n'aha ngaha kuko twese icyo duhuriyeho ni Rayon Sports, tujye inyuma ya Rayon Sports nibyo byiza, ndashimira abafana baje ku kibuga, bavuye i Kigali bakaza aha ngaha."

Yakomeje avuga ko umukino ukurikiyeho wa APR FC barimo kuwutegura nk'uko barimo gutegura indi mikino yose ariko bafite ikibazo gikomeye cya ba rutahizamu ba yo badahari

Ati "Turategura nk'uko twateguye izindi zose ntabwo turi butegure nk'uko tudasanzwe dutegura, dutegura nk'abari butsinde, ikibazo murakizi dufite ni yo mpamvu birimo kugenda bigorana kuba dukina tudafite ba rutahizamu bacu babiri kandi babanzamo, batsinze ibitego byinshi, hari Fall Ngagne, hari Asman ariko turimo kugerageza gukora ibyo tugomba gukora."

APR FC izacakirana na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025 mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26.

Mu mikino 6 imaze gukina Rayon Sports ni iya kabiri n'amanota 13, APR FC imaze gukina ine ni iya munani n'amanota 8.

Twagirayezu Thaddée yavuze ko APR FC bazayitegura bisanzwe nubwo bafite ikibazo kibakomereye



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12141

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)