Umukino w'Abakeba mu rw'Imisozi 1000 (1000 Hills Derby) uhuza APR FC na Rayon Sports amakuru avuga ko wamaze guhabwa umusifuzi umwe mu bakiri bato, Kayitare David.
Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu w'iki cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro saa 15h00', azaba ari umukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025.
Uyu mukino uteza impaka nyinshi ndetse biba binagoye kwemera ibyavuye mu misifurire, benshi baba bumva wagahawe umusifuzi mpuzamahanga.
Uheruka guhuza aya makipe wasifuwe na Murindangabo Moise na we akaba atari umusifuzi mpuzamahanga.
Uwo kuri uyu wa Gatandatu na we amakuru avuga ko uzasifurwa na Kayitare David umwe mu basifuzi bakiri bato ariko na none batanga icyizere.
Kayitare akaba azafatanya na Ishimwe Didier nk'umusifuzi wa mbere w'igitambaro, Mutuyimana Dieudonne nk'umusifuzi wa kabiri w'igitambaro mu gihe umusifuzi wa kane azaba ari Nizeyimana Is'haq.