Umuhanzi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, David Adeleke [Davido] yatangaje ko afite inyota yo kwinjira mu ruganda rwa sinema, avuga ko yifuza cyane kuzabona amahirwe yo gukina filime ari nk'umufosheri w'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange [Taxi].
Ibi uyu muhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, yabivugiye mu nama nyafurika y'ibikorwa bya sinema yiswe 'Africa International Film Festival (AFRIFF) 2025', yabereye i Lagos.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ikiganiro cyihariye cyiswe 'Rhythms of the Continent: The Afrobeat Movement and Its Impacts on African Film,' David Adeleke wamamaye nka Davido yasobanuye ko atifuza kugumisha impano ye mu muziki gusa, ahubwo ko agomba no kuyijyana mu gukina amafilime.
Davido yavuze ko gukina filime ari ikintu yakunze kuva kera kandi yiteguye gutangira niyo byamusaba guca mu buryo butoroshye ariko bufite ubusobanuro.
Yagize ati 'Umuvandimwe wanjye yarambajije ngo ndumva yampa uruhe ruhare rwo gukina [..uko wakina umeze ..] muri filime, ndamusubiza nti 'nifuza gukina nka shoferi wa taxi cyangwa undi muntu ukora akazi gasanzwe.'
Yanavuze kandi ko intumbero ye ari ugushyira imbere inkuru z'Abanyafurika, akazifasha kugera ku rwego mpuzamahanga. Yongeyeho ko afatira icyitegererezo ku byamamare byabashije guhuza umuziki na sinema nka 50 Cent, umwe mu babimushishikariza cyane.
Ati ' Nta gushidikanya, ndifuza kuba mu ruganda rwa sinema. Ni indi nzira yo gusobanura inkuru zacu no kwereka isi ubukire bw'umuco wacu nyafurika.'
Uretse gukina, Davido yatangaje ko anateganya kwinjira mu bikorwa byo gutunganya filimi azibanda ku nkuru zigaragaza umuco n'inyigisho z'Abanyafurika.
Yavuze ko yishimira cyane filimi zishingiye ku nkuru zifite ubutumwa zitanga, aha yanatanze urugero kuri filimu yitwa 'Uncorked', ivuga ku bijyanye n'umuco no gukura mu bitekerezo bya muntu.
Uyu muhanzi w'imyaka 32 wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Unavailable' yashimangiye ko umuziki n'amafilimi y'Abanyafurika ari ibikoresho bikomeye byo guhindura uko isi ibona Afurika no kwerekana ubuhanga bwayo mu buryo bushya.
Davido azataramira abakunzi be b'i Kigali mu Kuboza 2025. Ni igitaramo cyateguwe na Intore Entertainment ya Bruce Intore kizabera muri BK Arena.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW