Ukuri ku kiganiro Murenzi Abdallah wa Rayon Sports yagiranye Hussein, Lotfi aragaruka koko? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu inkuru ni imwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi baribaza niba nyuma y'uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuyeho, Murenzi Abdallah uyoboye inzibacyuho azagarura umutoza Afhamia Lotfi.

Ibi byakuruwe n'amashusho yafashwe Murenzi Abdallah ejo hashize mu Nzove ari kumwe na Habimana Hussein bakunda kwita Bubuni usanzwe ari we uhagarariye inyungu z'umutoza Afhamia Lotfi uheruka gusezererwa muri Rayon Sports.

Afhamia Lotfi yahagaritswe muri Rayon Sports tariki ya 13 Ukwakira maze nyuma y'ukwezi ahita amenyeshwa ko atazakomezanya n'iyi kipe yamushinjaga umusaruro mubi.

Gusa nubwo yirukanywe na Komite Nyobozi yari iyobowe na Twagirayezu Thaddee, Inama y'Ubutegetsi ya Muvunyi Paul ntabwo yari ibishyigikiye cyane ko ari nayo yagize uruhare mu kumuzana.

Bivugwa Lotfi yahise atanga ikirego muri FIFA arega iyi kipe kumwirukana binyuranyije n'amategeko ndetse asaba kwishyurwa amasezerano yose yari afitanye n'iyi kipe yo ivuga ko imugomba amezi 3 gusa nk'uko bikubiye mu masezerano.

Nyuma y'uko ku wa Kabiri w'iki cyumweru RGB isheshe inzego zose za Rayon Sports igashyiraho Komite y'Agateganyo iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy'amezi 3, ejo yitabiriye imyitozo mu Nzove.

Amwe mu mashusho yagarutse mu mitwe y'abantu benshi, ni aya Murenzi Abdallah na Habimana Hussein uhagarariye inyungu za Lotfi benshi bahita babihuza no kuba bagiye kumugarura.

Mu kiganiranyo yahaye ISIMBI, Hussein yavuze ko ntaho bihuriye n'ibya Lotfi ariko babyifuje nabyo byakorwa cyane ko byose biva mu biganiro.

Ati "Oya ntaho bihuriye n'ibya Lotfi. Urumva ibintu byose biva mu biganiro babyifuje ko agaruka kugira ngo ikirego tugikuremo twabiganiraho tukareba igishoboka, ashobora no kutagaruka ariko tukumvikana kuko nk'uko nabikubwiye byose biva mu biganiro, gusa sibyo twaganiraga."

Agaruka ku kiganiro yagiranye na Murenzi Abdallah, yavuze ko biganiriraga ibintu bisanzwe cyane ko basanzwe ari n'inshuti bafite ibindi bintu byinshi bakorana atari umupira gusa, ngo bari birirwanye.

Ati "Abdallah ni inshuti yanjye dukorana ibintu byinshi, buriya twaje hariya ari njye umuzanye mu modoka yanjye kuko twari twirirwanye, twabonanye saa 9h, tuvuye mu byo twarimo tuza mu Nzove. Bariya bagabo ntabwo duhuzwa n'umupira gusa dufite ibindi byinshi dukorana."

Mu mikino 8 ya shampiyona bamaze gukina, Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n'amanota 13 mu gihe Police FC ya mbere ifite 21.

Hussein yavuze ko Murenzi ari inshuti bakorana ibintu byinshi bataganiraga ibya Lotfi ariko nabyo babishatse babiganiraho



Source : http://isimbi.rw/ukuri-ku-kiganiro-murenzi-abdallah-wa-rayon-sports-yagiranye-hussein-lotfi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)