Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho wamamaye nka Djihad na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta, bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho agaragaza Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina.
Ifatwa ry'aba bombi ryatumye umubare w'abamaze gufatirwa muri iyi dosiye uhita utumbagira ugera kuri batanu.
Amakuru y'itabwa muri yombi ry'aba basore yemejwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2025 ari bwo bafashwe, ni nyuma y'uko iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa rigamije kugaragaza abandi bafitanye isano n'ikwirakwizwa ry'aya mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Dr. Murangira yagize ati 'Ni byo, bafashwe bakurikiranywe bafunze. Ibi bintu bigomba gucika. Tuzakomeza gukora iperereza, uwo rizajya rigaragaraza uruhare rwe amategeko azajya akurikizwa. Iperereza ntirizahagarara. Bitinde bitebuke, uwo rizagaragaza ko yakwirakwije ariya mashusho y'urukozasoni azahanwa.'
Djihad na Pappy Nesta bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje hategurwa dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Bivugwa ko aba bombi bashobora kuba bari mu bantu bagumye gusakaza cyangwa gutanga ayo mashusho mu buryo butemewe n'amategeko.
RIB yatangiye gukora kuri iyi dosiye nyuma y'uko Yampano ubwe atanze ikirego ku wa 9 Ugushyingo 2025, asaba ko hakorwa iperereza ku bantu bose bafite uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho yamuteye igihombo n'isoni mu mibereho ye ya buri munsi.
Ku wa 11 Ugushyingo 2025, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ni we watanzweho umwitangirizwa, ahita atabwa muri yombi. Hakurikiyeho Kalisa John wamamaye nka K. John, ufasha abahanzi mu kumenyekanisha ibihangano byabo we wafunzwe ku wa 14 Ugushyingo 2025. Aba bombi bo dosiye yabo yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025, mu gihe abandi bakekwaho uruhare bagikorerwa iperereza.
Ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yongeye gufata Ishimwe François Xavier, ukurikiranyweho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize aya mashusho, ibyo bikaba bifatwa nk'ubwambuzi bushukana bukomatanyije n'ikwirakwizwa ry'ibiri mu rwego rw'ubusambanyi.
RIB ikomeza yibutsa ko gusakaza amashusho nk'aya ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda, kandi ko abantu bagomba kwirinda kuba umuyoboro cyangwa intandaro y'ibitekerezo bihohotera uburenganzira bw'abandi.
Ku rundi ruhande, Abanyarwanda barasabwa kujya bibuka ko gusigasira isura n'agaciro k'umuntu ari inshingano zisangiwe, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose.