Uko umuraperi B-Face yarwanye inkundura n'umuntu wise Abanyarwanda imbwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi wo mu gihugu cy'u Burundi, B- Face akomeje kwifatirwa ku gahanga ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bukomeye nyuma yo gutangaza ko igihe aherukira kurwana byari bitewe n'umuntu yumvise atuka Abanyarwanda ko ari imbwa abaziza amakosa ya Phil Peter.

Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y'uko igice k'ikiganiro Girukishaka Boniface wamamaye nka B- Face yakoranye n'uwitwa Landry Promoter cyatambutse ku muyoboro wa youtube witwa Umutananirwa, aho muri aka agace gakomeje gukwirakwira uyu muhanzi yumvikana asa nkaho atuka abanyarwanda gusa bihabanye n'ukuri.

Muri iki kiganiro B- Face yabajijwe igihe aherukira kurwana hanyuma asubiza ko nta n'ukwezi gushize afatanye mu mashati n'umuntu atigeze atangariza imyirondoro nyuma yo kuza aho bari bicaye agatuka Abanyarwanda mu buryo bukomeye kubera ko umuhanzi Akili Kirikou yari amaze iminsi azimirijweho ibyuma ubwo yataramiraga i Kigali .

Yagize ati 'Njyewe nta kwezi kurushira ndwanye n'umuntu …. Hari hashize nk'ukwezi habaye saga ya Krikou na Double Jay baje mu Rwanda babazimirizaho ibyuma, hahita hongera haba n'iby'ejo bundi nabwo Krikou bamuzimirizaho umuziki mbona biri kuvugwa ahantu hose."

"Uwo muntu yaraje aho nari nicaye atangira kuvuga ngo 'Abanyarwanda bose muri imbwa', Abanyarwanda bose, muri imihirimbiri, muri amabono .'

B-Face yakomeje agaragaza ko yabanje kubuza uwo mugabo gukomeza gutuka abanyarwanda bose muri rusange kandi ibyo bintu we avuga ko byakozwe n'abarimo Dj Phil Peter kubera impamvu zabo bwite cyangwa uburangare .

Ati 'Naramubwiye nti 'ntugafate ikosa ryakozwe n'umuntu umwe ngo uryitirire abantu bose' .. Abanyarwanda haba Abarundi baradukeneye, duhuje isoko bijyanye n'uko tuvuga ururimi rwenda kuba rumwe, rero kubatuka uba urimo gutandukira cyane, arambwira ahubwo ngo niba wumva wabavugira nawe uri imbwa, duhita turwana.'

Nubwo mu ishusho ngari uyu muraperi yumvikanaga asa nk'ugaya cyane umuntu ushobora gutuka imbaga y'abantu ashingiye ku ikosa ryakozwe n'umwe muri bo, abakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda ntibigeze batinzamo mu kugaragaza amarangamutima yabo nyuma yo kureba ako gace gato kavanwe muri ayo mashusho.

Ku wa 19 Ukwakira nibwo Umuhanzi w'i Burundi, Kirikou Akili yataramiye abari bitabiriye igitaramo cyari cyiswe 'Let's Celebrate' yatumiwemo cyabereye ahitwa 'Mundi Center'.
Umuhanzi Kirikou Akili wari utegerejwe ku rubyiniro na benshi ntabwo yaje guhirwa kuko ubwo yari ageze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ebyiri gusa ageze ku yitwa 'Aha nihe', ibyuma bihita bimupfiraho.

Kirikou yagerageje kuririmbana n'abafana akoresheje umunwa, ariko abona ko bitaza gukunda birangira avuye ku rubyiniro indirimbo zose yari yateguye zitarangiye ndetse n'ibyo yari yijeje abafana be atabibahaye.

Icyaje gutera umujinya Kirikou n'abo bari kumwe, ni uburyo Davis D yaje kujya ku rubyiniro aririmba ibyuma bikora neza bituma bumva ko nta kabuza ari akagambane bakorewe, nibwo bahise batangira kurwana n'abarimo abanyamakuru n'abandi bari mu rwambariro (Back Stage), bavuga ko ari bo babiciye ibyuma.

B Face yahishuye uko yarwanye n'umuntu wise Abanyarwanda imbwa



Source : http://isimbi.rw/uko-umuraperi-b-face-yarwanye-inkundura-n-umuntu-wise-abanyarwanda-imbwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)