Ntabwo twishimye - Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yavuze ko batishimiye umusaruro barimo kubona, atunga agatoki imikino yegeranye.

Ni nyuma yo kunganya na AS Kigali 1-1 mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona waraye ubereye kuri Kigali Pelè Stadium.

Yavuze ko batishimiye umusaruro babonye, bakabaye batsinze ibitego byinshi ariko byanze.

Ati "Ntabwo twishimiye umusaruro wavuyemo kuko twakagombye kuba twatsinze ibitego byinshi. Tugiye kubikoraho nubwo mu minsi ibiri dufite undi mukino, ntabwo byoroshye.'

Taleb yavuze ko kandi uburyo imikino yegeranyemo bidasanzwe, byica abakinnyi noneho kuri we ufite abakinnyi barimo gukiruka imvune bikaba bitoroshye.

Ati "Urebye twari dufite iminsi ibiri gusa nyuma y'umukino duheruka kandi na wo wari ukomeye, nta mwanya uhagije twabonye wo gutegura ibindi."

Yakomeje avuga ko ubaze neza wasanga bakinnye imikino 3 mu minsi itanu. Ati "Urebye ukinnye imikino itatu mu minsi itanu. Ni myinshi mu gihe gito, ibyo bigora abakinnyi cyane noneho nka twe dufite abarimo gukiruka imvune bataraba 100%."

Nyuma yo kunganya na AS Kigali, APR FC yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 15 mu mikino 8 imaze gukina kuko ifite ikirarane cya Etincelles, Police FC ya mbere ifite 21.

Taleb yavuze ko batishimiye umusaruro barimo kubona



Source : http://isimbi.rw/ntabwo-twishimye-umutoza-wa-apr-fc.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)