Nyuma y'imyaka 8, Arsenal yamamaza Ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda', Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Interambere (RDB) cyatangaje ko amasezerano ahari atazongerwa.
Amasezerano ahari hagati y'impande zombi akaba azarangira muri Kamena 2026, RDB ikaba yemeje ko ubwo azaba arangiye nta kuyongera kuzigera kubaho.
RDB ivuga ko intego yari yihaye yarenze igipimo yari yiteze aho ubu bufatanye bwakuruye abantu benshi amamiliyoni n'amamiliyoni bamenya u Rwanda baranarusura.
Mu mwaka wa 2024 ba mukerarugendo bageze kuri miliyoni 1.3 aho binjije agera ku bihumbi 650 by'amadorali aho yiyongereyeho 47% kuva ubu bufatanye bwatangira kubaho.
Bimwe mu bihe by'ingenzi byagaragaye mu bufatanye harimo umunsi w'Umurage w'u Rwanda kuri Stade ya Emirates (Stade ya Arsenal), harimo kandi gusurwa n'abagize umuryango mugari wa Arsenal barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina.
Bagize amahirwe yo kumenye bimwe mu bigize Umuco nyarwanda aho basuye Ingagi, basura Akagera, kugenda kuri 'Canopy' muri Pariki ya Nyungwe, kwidagadura ku Kiyaga cya Kivu, kwitabira umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina Abana b'Ingagi.
Ubu bufatanye kandi bwashyigikiye icyifuzo n'inyota by'u Rwanda rwari rufite byo kuba igicumbi cy'imikino ku rwego mpuzamahanga muri Afurika no kwakira amarushanwa atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga, guhera mu bakiri bato byafashije abakinnyi n'abatoza babarirwa mu magana kuzamura ubumenyi bwabo no gushishikariza abantu kwitabira siporo mu gihugu hose.
Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika yagize ati 'Twishimiye ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka y'imikoranire bumaze. Bwagaragaje urundi rwego rw'ubukerarugendo mu bice bitandukanye by'Isi, bwongera abasura u Rwanda ku rwego uburyo busanzwe butari kugezaho. Mu gihe turajwe ishinga no kongera ubukerarugendo bushingiye kuri siporo ahantu hashya, turashimira Arsenal ku bufasha, ubufatanyabikorwa n'ibindi yafatanyijemo n'u Rwanda mu myaka umunani ishize.'
'Twiteguye gukomeza umubano wacu na Kroenke Sports C Entertainment Group binyuze mu bufatanye duheruka kugirana na LA Rams na So-Fi Stadium muri Los Angeles ndetse dukomeje ubufatanye n'amakipe ya Arsenal y'abagabo n'abagore mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w'imikino urangire. Bose turabifuriza ibyiza mu gukomeza guharanira intsinzi mu mezi ari imbere.'
Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abagore n'iz'abato.
Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w'imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.
Ku wa 18 Kanama uwo mwaka, RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu y'imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.
Byari nyuma y'uko umusaruro w'ubukerarugendo bw'u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.
Source : http://isimbi.rw/rdb-yemeje-ko-igiye-gutandukana-arsenal.html