Iyo aba umuhanzi injyana yari kuririmba, abahanzi batanu nyarwanda akunda – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Jamusi FC yo muri Suandi y'Epfo, Muhire Kevin yavuze ko iyo aba umuhanzi yari kuririmba injyana ya R&B bitewe n'uko yigeze kumara igihe yumva indirimbo za Dream Boys na Urban Boys.

Ni mu kiganiro uyu mukinnyi umwe mu bakinnyi batajya babura mu ikipe y'Igihugu Amavubi yahaye ISIMBI cyagarutse hanze y'ikibuga ku bintu bijya bimuruhura.

Kevin wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko nta gushidikanya iyo aba umuhanzi yari kuririmba R&B (injyana imenyerewe mu ndirimbo z'urukundo), yayikunze akiri mu Irerero ry'Isonga kuko ari zo bumvaga gusa.

Ati 'Nari kuririmba R&B. Urumva kera nakundaga Urban Boys cyane, bakoraga indirimbo nziza bo na Dream Boys, bariya bantu nakundaga kumva indirimbo zabo, tukiba mu Isonga nta zindi ndirimbo twumvaga, ni Urban Boys, ni Dream Boys kongeraho na Riderman ukumva ni Isi.'

Kuri ubu avuga ko abahanzi akunda mu Rwanda bagera kuri 5 umubwiye kukubwira abari munsi yabo waba umugoye kuko hari n'ababa bahanganye kandi bombi abakunda.

Ati 'batatu se ko ari bake? Nkunda abahangana kandi muri abo bahangana bose ndabakunda. nkunda Bruce Melodie, nkunda The Ben, nkunda Meddy, nkunda ba Kenny Sol, Platini.'

Yongeyeho ati 'Umuhanzi wese ukora neza ndamukunda. Nkunda Nkunda kubivuga ntabwo abo bahanzi tujya dukunda guhura cyokora Platini turahura, Bruce Melodie rimwe na rimwe turahura ariko abandi bose ntiduhura ntabwo tuba tuziranye, abo nkubwiye nibwo nziranye nabo ariko ntabwo bivuze ko abandi mbanga, nk'ubu nkubwiye Kenny Sol ariko si inshuti yanjye ntitunavugana ariko akora neza.'

Muhire Kevin akaba inshuro yakinnye mu Rwanda mu bihe bitandukanye yarakiniye ikipe ya Rayon Sports byanatumye benshi banamwita umwana wayo. Ayiherukamo mu mwaka w'imikino wa 2024-25 bakaba bataratandukanye neza aho bamushinje kubagambanira nawe akaba abashinja kumwambura.

Meddy nubwo yahinduye akajya muri Gospel ariko ngo akunda ibihangano bye
Muhire Kevin ni umufana ukomeye w'umuziki wa The Ben
Platini P ni umwe mu bahanzi yishimira ibihangano bye
Akunda Kenny Sol nubwo atamuzi, ngo aririmba neza



Source : http://isimbi.rw/iyo-aba-umuhanzi-injyana-yari-kuririmba-abahanzi-batanu-nyarwanda-akunda-muhire.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)