Umuraperi Papa Cyangwe yaciye amarenga yo kuba agiye kwitabaza inzira z'amategeko nyuma y'icyo yise gufungirwa amasaha arenga atanu mu nyubako y'imyidagaduro n'ubucuruzi ya 'Kigali Universe' nyuma yo kumurika Album ye 'Now or Never".
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yatangaje ko yababajwe bikomeye no kuba yaramaze amasaha arenga atanu afungiye mu nyubako ndetse ahishura ko agiye kwisunga inzira z'amategeko kugira ngo arenganurwe .
Yagize ati ' Nibyo narafunzwe kugira ngo mbone ubwishyu ariko ntabwo ndi bwongere kugira icyo mvuga kuri ibi bintu, nabivuzeho cyane baraza (Kigali Universe) barabihakana ariko nanjye bibuke mfite abantu dukorana banangira inama kandi ntabwo byabashimishije."
Uyu muraperi wizihizaga imyaka itanu amaze mu muziki yanahishuye ko yiteguye kuba yagana inkiko kugira ngo zimurenganure nyuma y'icyo avuga ko ari gufungwa kutubahirijwe amategeko .
Ati 'Nk'uko nabivugaga rero njyewe mfite abantu dukorana barimo n'abanyamategeko kandi ntabwo twicaye ubusa ndakeka mu minsi iri mbere mushobora kubona undi mwanzuro wafatwa kuri ibi kandi utari uguterana amagambo no kwiyererutsa kugira ngo ndenganurwe.'
Igitaramo cya Papa Cyangwe cyo kumurika Album ye ya mbere yari aherutse gusohora yise 'Now or Never' cyabereye muri Kigali Universe ku wa 22 Ugushyingo cyarangijwe n'urunturuntu rwasembuwe n' abahanzi baririmbaga nta muziki ndetse n'umuhanzi Zeo Trap wavuye ku rubyiniro yivumbuye.
Papa Cyangwe yabwiye itangazamakuru ko ibi byaturutse ku mugabo wari wamukodeshereje ibyuma, watangiye kubizimya amushinja kutishyura amafaranga bumvikanye mbere.
Avuga ko yamuhaye miliyoni 1 n'ibihumbi 300 Frw mbere y'umunsi w'igitaramo, asigarana ibihumbi 800 Frw byari kwishyurwa nyuma yo kugenzura ko ibikoresho byakoreshejwe neza.
Nyuma y'uko igitaramo gihagaze kubera ibyuma, yavuze ko uyu mugabo yamufunze kuva ku isaha y'I saa munani kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, ashaka kumusaba kwandika amasezerano n'ijwi (voice note) yemeza ko azishyura amafaranga asigaye bitarenze ku wa 25 Ugushyingo.
Usibye gufungwa Cyangwe anerekana ko ibi byamubereye insobe, kuko hari indirimbo zo kuri album ye nshya ataririmbye kubera gukuvaho kw'ibikoresho.
Ku rundi ruhande ariko, nyiri ibyuma avuga ko ikibazo cyatewe no kutubahirizwa kw'amasezerano no kudahabwa amakuru nyayo ku mafaranga. Ngo aho gukemura ikibazo mu bwumvikane, havuye imbarutso yo kuzimya ibikoresho.
Kigali Universe yo yamaganye ibirego byo gufunga Papa Cyangwe, ivuga ko nta muntu ushobora gufungirwa mu nyubako yabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Kenny Mugarura, ushinzwe ibirori ndetse n'umuvugizi Reagan Rugaju, bahurije ku kuba uyu muhanzi yarahombye hanyuma agashaka kubyitwaza nk'impamvu yo kubangiriza izina ku mbuga nkoranyambaga.
Source : http://isimbi.rw/papa-cyangwe-mu-nzira-zo-kujyana-kigali-universe-mu-nkiko.html